Print

Nyuma y’imyaka 17 Jonas Savimbi yishwe yashyinguwe[AMAFOTO]

Yanditwe na: Martin Munezero 3 June 2019 Yasuwe: 2511

Abahozi ari abarwanyi be nabari mu irishyaka rya UNITA bavuga ko gushyingura uyu mugabo ari intambwe ikomeye bateye.

Gusa ibiro ntaramakuru AFP bitangaza ko nta muyobozi muri Leta witabiriye ibi birori byo gushyingura Savimbi.

Jonas Savimbi yari yataziriwe “isake yirabura” (coq noir/ black rooster)bivugwa koi bye byari bigoye cyane gutahura kubera yari umuntu ugira imipangu myinshi.

Abahoze ari abarwanyi ba UNITA ibihumbi n’ibihumbi bari bitabiriye ibi birori byo kumushingura byabereye i Lopitanga mu gace yavukiyemo, bambaye imyenda isa iriho amafoto ya Savimbi. Isanduku yari irimo umubiri we yari iriho ibendera rya UNITA ry’iganjemo abamara y’umutuku n’icyatsi.

Iyicwa rye mu mwaka wa 2002, ryatumye intambara yari imaze igihe kirekire cyane muri Afurika ihagarara. Abantu basaga ibihumbi 500 nibo bazwi ko basize ubuzima muri iyo ntambara yamaze imyaka 27.