Print

Umunyarwandakazi wihebeye Sarpong bikomeye yavuze ko yifuza ko bakorana imibonamo mpuzabitsina

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 3 June 2019 Yasuwe: 9633

Uyu mukobwa wari witabiriye imyitozo ya Rayon Sports mu Nzove yatangarije Bwiza TV ko akunda cyane rutahizamu Sarpong,ko yanakwemera bakaryamana.

Yagize ati “Nkunda by’umwihariko Sarpong.Ibintu akora mba mbona bidasanzwe,udukoryo twe twose ndadukunda,icyo yansaba cyose nakimuha.

Icyo yansaba cyose nakimuha,ntacyo namwima. Ambwiye ngo dutahane nabyemera tukamarana n’imyaka myinshi.Sarpong mufite mu mutima wanjye.”

Uyu mukobwa yategereje cyane ko imyitozo irangira ngo akabye inzozi ze,aza guhura nawe barahoberana amuha amafaranga yari yitwaje ndetse uyu Rose yanze gutandukana na Sarpong amukurikira mu modoka bwije,amaherezo batandukanye.

Rayon Sports nyuma yo kwegukana igikombe cya shampiyona y’uyu mwaka iri kwitegura umukino wa 1/16 cy’igikombe cy’amahoro izahuramo na AS Kigali kuri uyu wa Kabiri taliki ya 04 Kamena uyu mwaka.



Comments

Dina 3 June 2019

salupongo we abamuha nibenshi nuko batamubona. uriya mwana yaryohereje barayon birenze.


Miss 3 June 2019

Asnah akurusha ubwiza uzajye gushaka abandi.