Print

Real Madrid yahaye Manchester United abakinnyi 3 bakomeye kugira ngo ibone Paul Pogba

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 3 June 2019 Yasuwe: 5436

Nubwo aba bakinnyi batari mu mishinga y’umutoza Zinedine Zidane,bafite ubuhanga budasanzwe ariyo mpamvu abakunzi ba ruhago bategereje umwanzuro wa Manchester United.

Pogba ni umwe mu bakinnyi b’abahanga ariko ntabwo akundwa na bamwe mu bafana ba Manchester United kubera imyitwarire ye irimo agasuzuguro gakabije no kwiyemera cyane.

Zidane yifuza ko Real Madrid yamufasha kugura Pogba ariko perezida wayo Florentino Perez ntiyifuza kumutangaho amafaranga ahubwo arashaka ko abakinnyi badafite umwanya bahabwa Manchester United mu rwego rw’ingurane ze.

Manchester United yifuje igihe kinini umukinnyi Bale ariko igongwa n’umushahara we uremereye ariyo mpamvu bishoboka ko yakwemera kurekura Pogba utaritwaye neza mu mwaka ushize.

Pogba ashobora kuziyongera kuri Eden Hazard uri hafi kugurwa na Real Madrid kuri miliyoni 115 z’amapawundi.




Real Madrid yiyemeje guha Manchester United Bale,Navas na James Rodriguez kugira ngo ibone Paul Pogba