Print

RDC: Kabila yatangaje icyo agiye gukora nyuma yo kuva ku butegetsi

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 3 June 2019 Yasuwe: 3139

Kabila uri mu bakire bakomeye muri RDC yiyemeje kuba umushoramari nyuma yo kurekura ubutegetsi mu ntangiriro z’uyu mwaka,akabuha ku neza Felix Tshisekedi.

Nkuko ikinyamakuru Jeune Afrique cyabitangaje, Joseph Kabila yiyemeje kwibera umushoramari aho agiye gushyira ingufu ze zose mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro, ubworozi n’ubwikorezi bwo mu mazi.

Kabila afite ibikorwa by’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro mu Ntara ya Tanganyika iyobowe n’umuvandimwe we, Zoe Kabila, guhera muri Mata. Aha hacukurwa amabuye ya lithium, zahabu na Etain.

Uretse urwuri rwa Kingakati, Kabila kandi afite izindi nzuri yororeramo inka zisaga ibihumbi bitanu ahitwa Kimpese, ku kirwa cya Mateba n’ibindi bikorwa muri Pariki ya Kundelungu mu Ntara ya Katanga.

Kabira afite ubwato butwara abantu n’ibintu mu kiyaga cya Tanganyika, kuva mu mujyi wa Kalemie kugera ku cyambu cya Kigoma muri Tanzania.