Print

Mesut Ozil ari mu mazi abira nyuma yo gutuka umutoza Unai Emery amusimbuje

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 4 June 2019 Yasuwe: 3162

Ubwo uyu Mudage ufite inkomoko muri Turkey yasimbuzwaga ku munota wa 78,yasohokanye uburakari bwinshi niko guhita atuka Emery ati “Ndarahiye ntabwo wowe uri umutoza.”

Ozil ni umwe mu bakinnyi batakoranye neza na Unai Emery kuko yigeze kumara igihe atamukinisha ndetse akanamukura mu bakinnyi 18 bagombaga gukina ku mpamvu zitamenyekanye.

Amakuru aravuga ko nyuma yo kutumvikana ku mukino wa Chelsea,Emery yagiye akubita agatoki ku kandi ndetse asaba ubuyobozi bwe kurekura Ozil.

Ozil ni umutwaro mu ikipe ya Arsenal,kuko ibihumbi 350 by’amapawundi ahembwa buri cyumweru byatumye abakinnyi barimo Ramsey banga kongera amasezerano ndetse hari abandi batangiye guhanika imishahara yabo.

Nubwo Arsenal yifuza kugurisha Ozil,we ntiyifuza kugenda kuko ntiyabona ikipe imwishyura umushahara nkuwo imuha ariyo mpamvu ngo yiteguye kuyigumamo kugeza amasezerano ye arangiye muri 2021.