Print

Ukwiyongera kw’abayoboke bo mu ishyaka rya CNL guteye ubwoba abayoboke b’ishyaka rya Nkurunziza

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 4 June 2019 Yasuwe: 3264

Ishyaka rya CNL rikomeje kubaka ibiro mu bice bitandukanye mu gihugu cy’Uburundi ariyo mpamvu Abarundi bakomeje kurigana ku bwinshi.

Ikinyamakuru UBM News cyatangaje ko aba bayoboke ba CNL bari kwiyongera bikomeye mu bice bitandukanye cyane kubera ko perezida wabo Agathon Rwasa nawe asigaye asura ibice bitandukanye afungura ibiro.

Mu minsi ishize nibwo Agathon Rwasa yafunguye ibiro ahitwa Rumonge ashimira abayoboke be ishyaka bahorana ndetse abasaba kwihanganira ihohoterwa baterwa n’abo mu ishyaka rya CNDD FDD riri ku butegetsi.

Mu mezi ashize nibwo benshi mu bayoboke ba CNL bagiye bataka ko bahohoterwa n’abo mu ishyaka riri ku butegetsi rya CNDD FDD,ariko ngo uku gutotezwa ntacyo kubatwaye kuko ubu bakomeje kwiyongera.

Mu mwaka utaha nibwo hari amatora y’umukuru w’igihugu uzasimbura Nkurunziza Petero wavuze ko ataziyamamaza.