Print

Messi yanze kuripfana yibutsa abo muri Real Madrid agaciro ka Cristiano Ronaldo

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 4 June 2019 Yasuwe: 4192

Lionel Messi wemera Cristiano Ronaldo cyane bitewe n’ukuntu akunda kumuvuga ibigwi,yavuze ko nubwo yigeze gutangaza ko Real Madrid izagorwa no gukina itamufite benshi bakarakara,ibyo yavuze ari ukuri kwagaragariye buri wese.

Yagize ati “Nibyo rwose nkumbuye Ronaldo kuko yatumaga Real Madrid ikomera cyane.Navuze ko abo muri Real Madrid bazabona ingaruka zo kumurekura,bamwe muri bo bararakara ariko ibyo navugaga byari ukuri.Nkuko byagendekera indi kipe yose,kubura Ronaldo byayigora cyane.

Abantu benshi barandakariye ko nabivuze ariko kwari ukuri kuzima.Umukinnyi wabatsindiraga ibitego 50 buri mwaka yariwe shingiro ryo gutwara ibikombe kwabo.Buri wese muri La Liga aramukumbuye.Iyo dufite shampiyona irimo abakinnyi bakomeye bituma guhangana kwiyongera kandi twese tukazamura urwego.”

Muri iki kiganiro Messi yahaye Fox Sport Argentina ntiyeruye ngo avuge ko uyu mwaka Real Madrid yari hasi,ariko yemeje ko urwego rwa La Liga rwamanutse kubera kugenda k’uyu mugabo usanzwe ari imashini y’ibitego.