Print

Reba uko byari byifashe Inyamirambo Abayisilamu basoza igisibo mu muhango wari wiganjemo imvura

Yanditwe na: Martin Munezero 4 June 2019 Yasuwe: 2279

Ni umuhango utitabiriwe nk’uko byari bisanzwe mu myaka yatambutse, bitewe n’imvura yazindutse igwa bamwe bagombaga kwitabira bakabura uko bahagera.

Mufti w’u Rwanda, Sheik Salim Hitimana, yabwiye Abayisilamu ibihumbi birindwi bari bateraniye kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo mu Mujyi wa Kigali, ko bakwiye kwirinda gusubira mu byaha nyuma yo gusoza ukwezi gutagatifu kwa Ramadhan.

Mu butumwa yatanze, Sheik Salim Hitimana yavuze ko kuba imvura yaguye ari umugisha, aboneraho kubabwira ko bakwiye guha agaciro iyi minsi bamara mu gisibo ntibumve ko nyuma bagomba kwishora mu byaha.

Ati “Nubwo igisibo cya Ramadhan kirangiye ibikorwa byiza ntibirangiye, ntabwo mugomba gusubira mu nzoga, uburaya n’ibindi bikorwa bibi nk’ibyo, mukomeze mube abanyakuri.”

Igisibo ni rimwe mahame atanu y’iri dini, risaba abayoboke baryo kwigomwa amafunguro, ibinyobwa mu bihe bisanzwe n’ibindi bibashimisha, bakarangamira Imana. Gusa bemerewe gufata ifunguro izuba rirenze no mu rukerera.