Print

Uganda: Umugore ufite uburwayi bwo mu mutwe yishe abagize umuryango we 7 abatemesheje umupanga

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 4 June 2019 Yasuwe: 1421

Nkuko ikinyamakuru Chimpreports kibitangaza,mbere y’uko uyu mugore yica umuryango we wose yabanje guhamagara abuzukuru be abambura ababyeyi babo,abagurira soda na Biswi yabicaje mu gikoni cye.

Akimara kugaburira aba bana,yahise afata umupanga asanga umugabo we witwa George Hangamisho mu nzu babamo aho yari aryamye aramutemagura cyane gusa ntiyamwica.

Yahise yinjira mu kindi cyumba ahasanga umukobwa we witwa Annet Kyomukama yari yaziritse cyane nawe aramutema aramwica. Akimara kwica uyu mukobwa yahise agaruka ho yari yasize ba bana 6 bose arabica nkuko polisi yabitangaje.

Itsinda ry’abagenzacyaha rikuriwe na DPC Mbarara bageze aho aba bantu biciwe imirambo yabo ihita ijyanwa ku bitaro bikuru bya Mbarara.