Print

Ubushakashatsi bwagaragaje ko abantu bakora ubukwe buhenze batarambana

Yanditwe na: Martin Munezero 4 June 2019 Yasuwe: 2540

Abashakashatsi bo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika bakoreye inyigo ku bantu 3000 bashyingiranywe. Muri iyi nyigo bagiye bahuza igiciro cy’ubukwe ndetse n’ikigero cya gatanya zabaye.

Abantu bari baratanze arenga miliyoni 4 z’amafaranga y’u Rwanda mu gukodesha icyumba cyo kwiyakiriramo(salle de reception) bari bafite ibyago byo gutandukana kare kurusha abandi. Igiciro cy’impeta nacyo cyizweho aho usanga abaguze izihenze baba bafite ibyago byo gutandukana n’abo bashakanye kare kurusha abaguze iz’igiciro gito.

Ubu bushakashatsi ariko bwagarutse ku kuba ukwezi kwa buki nako gufite igisobanuro gikomeye mu burambe bw’urugo aho bwahamije ko iyo abakoze ubukwe bahise bajya mu kwezi kwa buki, biba bitanga icyizere cy’uko urugo rushingiye ku mizi nyayo.