Print

Hamuritswe indege idasanzwe ikoze mu ishusho ya Gitari[AMAFOTO]

Yanditwe na: Martin Munezero 4 June 2019 Yasuwe: 3954

Sosiyete isanzwe izwiho gutwara abantu n’ibintu ku isi Dutch airline KLM ishamikiye ku yitwa KLM Royal Dutch Airlines yashyize hanze indege nshya yitwa Flying-V’ plane izaba ifite umwihariko wo kuba yarakozwe hifashishijwe bimwe mu bikoresho by’umuziki bikorerwa muri sosiyete ya Gibson Brands, Inc.

Iyi ndege ifite ishusho imeze nkiya gitarai ngo ufite udushya twinshi turimo nko kuba izajya itwara abagenzi barenga 300 ndetse ikaba ufite ibyicaro byiza bidashobora gutera amavunane abagenzi bayigenzemo.

Mbere yuko iyi ndege ijya hanze yabanje gukorerwaho isuzuma n’abanyeshuri biga muri Kaminuza ya Technical University of Berlin ndetse n’abiga ibijyanye n’ikoranabuhanga muri Delft University of Technology.

Amakuru akomeza avuga ko iyi ndege inywa bitandukanye niya Airbus A350-900 ngo ikindi muri iyi ndege nshya harimo imyanya 314 mu gihe muri Airbus harimo ibyicaro 300 na 350. Iyi ndege ifite ubugari bwa metero 65, mu gihe uburebure bwayo bunganametero 55

Ikindi ngo kubijyanye n’ibirahure byifashishwa n’abagenzi mu gihe barimo kwitegereza neza hanze ngo bitandukanye n’iby’indege zidasanzwe ngo kuko bikoze ku buryo bifasha umugenzi kureba neza buri kimwe kandi ngo ni bigari haba mu burebure n’ubugari bwabyo.

Umuyobozi w’iyi sosiyete ya KLM Pieter Elbers yavuze ko iyi ndege izaba igisubizo ku bantu bose ndetse na bamukerarugendo ngo kuko ifite ubushobozi bwo guhaza umwuka abantu bose bayirimo ngo kuko n’indege iri ku rwego rwo hejuru ku bijyanye n’ikoranabuhanga rigezweho.