Print

Abasivili bohererejwe mu kirere indege 2 za gisirikare zo kubarinda nyuma yo kwikanga igisasu

Yanditwe na: Martin Munezero 4 June 2019 Yasuwe: 2911

Abategetsi muri iki gihugu bavuga ko iyi ndege yari irimo abagenzi 144 ivuye muri Philippines ku munsi w’ejo ku cyumweru, ubwo polisi yamenyeshwaga ko ifite ikibazo cy’umutekano.

Ibinyamakuru byo muri Singapour bivuga ko umwana w’umuhungu w’imyaka 13 utatangajwe izina wari muri iyi ndege, ari we wahimbye iki kinyoma agatanga impuruza. Ubu ari gufasha polisi gukora iperereza.

Umuvugizi wa kompanyi y’indege ya Scoot yabwiye ikinyamakuru Straits Times cyo muri Singapour ko abagenzi bose 144 n’abakozi b’indege bari amahoro ubwo indege yageraga ku kibuga cya Changi kuri iki cyumweru.

Ng Eng Hen, Minisitiri w’ingabo wa Singapour, yaje gutangaza ubutumwa ku rubuga nkoranyambaga rwa Facebook avuga ko iki gihugu gifata ikintu cyose cyahungabanya umutekano nk’igikomeye kugeza basanze atari byo.

yasoje agira ati, "Indege ebyiri z’intambara zahise zihuta gukikiza indege ya Scoot yari iri kuza ariko, nyuma y’iperereza, byaje kugaragara ko ari impuruza y’ikinyoma yatanzwe".


Comments

mazina 5 June 2019

Yesu yavuze ko iminsi y’imperuka izarangwa n’ubwoba.Urugero,abantu benshi cyane muli iki gihe bikanga ko hashobora kuba intambara ya 3 y’isi tugashira twese.Kandi koko bafite ishingiro kubera ko muli iki gihe hari ibintu byinshi byatera iyo ntambara:Ibibazo bya North Korea,Iran,Venezuela,Ukraine,Crimea,South China Sea,Syria,etc...Bashobora kurwana bakoresheje atomic bombs isi igashira.Gusa icyo abantu batazi,nuko Imana ibacungira hafi.Izabatanga itwike intwaro zose zo mu isi,ikure mu isi intambara zose nkuko Zaburi 46:9 havuga.Kuli uwo munsi,Imana izakura mu isi abantu bose bakora ibyo Imana itubuza,isigaze abayumvira gusa nkuko Imigani 2:21,22 havuga.