Print

Umufana wa Trump yahohotewe bikabije n’Abongereza bamwanga urunuka [AMAFOTO]

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 4 June 2019 Yasuwe: 2363

Aba bongereza banga Trump urunuka babonye uyu musaza ufana Donald Trump bahita bamusatira batangira kumuririmbira indirimbo zo kumutuka,bamwe bazana amata bayamumena mu mutwe.

Iki gikorwa kigayitse cyabereye ku ngoro y’inteko ishinga amategeko y’Ubwongereza mu mujyi wa London ahari hahuriye ibihumbi bu’abantu bari baje kwamagana Donald Trump uri mu ruzinduko muri iki gihugu.

Uku guhohotera umufana wa Trump byabaye nyuma y’aho umukuru w’ishyaka rya Labour,Jeremy Corbyn yari amaze kugeza ijambo ku bantu ibihumbi 30 bari bitabiriye umuhango wo kwamagana Donald Trump mu Bwongereza.

Corbyn yabwiye aba Bongereza ko Trump yabibye urwango n’ivangura mu bantu ariko bo bakwiriye kurema amahoro n’ubutabera ndetse bagaharanira kugira isi nziza.

Mu mujyi wa London no mu bindi bice by’Ubwongereza nka Birmingham, Stoke, Glasgow, Edinburgh, Leicester, Oxford n’ahandi habaye imyigaragambyo yo kwamagana uru ruzinduko rwa Trump ndetse Jeremy Corbyn wari mu bigaragambya yanze ubutumire bwo gusangira kw’abayobozi muri uru ruzinduko.

Bwana Corbyn yanenze uruzinduko rwa Trump avuga ko rudakwiriye kuko abona politiki ya Perezida Trump idaha inyungu Ubwongereza.