Print

Donald Trump yiyemeje gufatanya birenze n’Ubwongereza nibumara kuva muri EU

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 5 June 2019 Yasuwe: 529

Mu kiganiro n’abanyamakuru, ari kumwe na Minisitiri w’intebe w’Ubwongereza, Theresa May, Perezida Donald Trump yavuze ko igihugu cye n’Ubwongereza bifitanye ubufatanye isi itigeze ibona.

Perezida Trump yavuze ko yifuza ko Ubwongereza buva mu muryango w’ubumwe bw’Uburayi bakagirana amazerano akomeye cyane y’ubucuruzi.

Yavuze kandi ko Abongereza bakwiye gushimira umuhate wa Madamu May uherutse gutangaza ko azegura mu rwego rwo gushyira mu ngiro ugushaka kw’Abongereza ko kuva mu bihugu bigize ubumwe bw’Uburayi.

Nubwo Trump yasuye Ubwongereza,ntiyishimiwe na bamwe mu baturage b’iki gihugu kuko mu mujyi wa London, no mu bindi bice by’Ubwongereza nka Birmingham, Stoke, Glasgow, Edinburgh, Leicester, Oxford n’ahandi, habaye imyigaragambyo yo kwamagana uru ruzinduko.