Print

Umugore wa Perezida wa Isiraheli yitabye Imana ku myaka 73

Yanditwe na: Martin Munezero 5 June 2019 Yasuwe: 2411

Ibiro by’umukuru w’igihugu wa Israel, Reuven Rivlin byavuze ko Nechama Rivlin yitabye Imana azize indwara indwara y’ibihaha yari amaranye igihe.

Nechama Rivlin yari amaze igihe arwaye gusa ngo yakunze kugaragara mu ruhame ari kumwe n’umugabo we, ariko afite ibikoresho bimufasha kumwongerera umwuka.

Nechama Rivlin yari umugore w’umukuru w’igihugu uzwiho cyane ubuhanga mu bugeni, kurengera ibidukikije no kwita ku bakiri bato bakeneye ubufasha.

Nechama Rivlin yavukiye mu muryango w’abahinzi n’aborozi, aza gushaka na Perezida Reuven Rivlin mu 1971.

Perezida Rivlin akaba yari n’umugabo we, yashimiye ibitaro byafashije kumuvura mu buryo budasanzwe mu mezi atatu yose ashize amerewe nabi.

Minisitiri w’intebe wa Israel Benjamin Netanyahu yavuze ko ababajwe n’uru rupfu, avuga ko Nechama Rivlin yarwanye n’iyi ndwara.

Yagize ati “Hamwe n’abaturage ba Israel n’umugore wanjye Sara, twababajwe n’urupfu rwa Nechama Rivlin.”

Nechama Rivlin yakoze igihe kinini muri Kaminuza ya Hebrew iherereye mu mujyi wa Jerusalem kugeza mu 2007, ubwo yahabwaga ikiruhuko cy’izabukuru, ni nabwo yaje kugaragaza ikibazo cy’ibihaha.


Comments

Mwanafunzi 7 June 2019

Ntukavuge Bibiliya baguteretse mu mutwe maze ibisobanuro byayo ngo ubinyuze mu mihanda bagushyiriyeho imbibi ntarengwa.
1) Nyamutunzi yabonye Lazaro mu gituza cya Abrahamu aramumenya.
2) Yesu azutse yazukanye n’Abera benshi babonekera abantumu murwa.
3) Etc...
Ukeneye kumenya Bibiliya kurushaho ikibazo ni uko wiyizi nka mwarimu wayo uyirusha abandi bose.

LE PLUS PUR MALADE EST UN MALADE QUI S’IGNORE!


mazina 5 June 2019

RIP Madame.Twese tuzasaza dupfe.Ese koko iyo dupfuye tuba twitabye Imana?Reka twumve igisubizo duhabwa na Bible.Nta hantu na hamwe Bible yigisha ko umuntu upfuye aba yitabye imana.Dore uko Bible yigisha ku Rupfu.Upfuye ntabwo aba yumva (Umubwiriza 9:5).None se yakitaba imana gute kandi atumva?Umwuka Imana yashyize muli Adamu,ntabwo ari Roho itekereza nkuko benshi bibeshya.Ahubwo ni “neshamah “ mu Giheburayo (breath mu Cyongereza,Souffle mu Gifaransa).Uwo mwuka imana yashyize muli Adamu,siwo utekereza.Hatekereza “ubwonko gusa”.Umwuka uba mu mubiri wacu,ni imbaraga zidukoresha.Twabigereranya n’amashanyarazi akoresha Radio.Ntabwo rero umwuka wakitaba imana kandi “udatekereza”.Iyo dupfuye,uwo mwuka uragenda,nkuko amashanyarazi nayo agenda,RADIO ntiyongere kuvuga.Dore urugero rwiza rwerekana ko iyo dupfuye tutaba twitabye imana: Igihe Yakobo bamubwiraga ko umuhungu we witwaga YOZEFU yapfuye,ntabwo yavuze ko umwana we yitabye imana.Ahubwo yavuze ko azasanga umwana we mu gitaka (Itagiriro 37:35).Bible yigisha ko upfuye yakoraga ibyo imana idusaba,azazuka “ku munsi w’imperuka”,agahembwa ubuzima bw’iteka muli paradizo (Yohana 6:40).Ni Yesu ubwe wabivuze.Abantu bapfa biberaga mu byisi gusa,biba birangiye batazazuka kuko imana ibafata nk’abanzi bayo (Yakobo 4:4 ).Barabora bikarangira (Abagalatiya 6:8).