Print

Sudan: Abantu 60 bamaze kugwa mu myigaragambyo yo kwamagana ubutegetsi

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 5 June 2019 Yasuwe: 631

Uyu mubare utangajwe nyuma y’amahano amaze iminsi ibiri abaye,ubwo inzego z’umutekano z’inama ya gisirikare iyoboye Sudani by’inzibacyuho muri iki gihe zarasaga mu bigaragambya badafite intwaro.

Amakuru avuga ko abagize umutwe utinywa wo mu nzego zishinzwe umutekano muri Sudani bakomeje kwirara mu mihanda bibasira abaturage b’abasivile kuva icyo gihe.

Abigaragambya bakambitse imbere y’ibiro bikuru by’igisirikare cya Sudani guhera ku itariki 06 Matae uyu mwaka, ubwo haburaga iminsi itanu ngo Perezida Omar al-Bashir ahirikwe ku butegetsi yari amazeho imyaka 30, n’igisirikare ahanini bitewe ‘igitutu cy’imyigaragambyo yatangiye mu mpera z’umwaka ushize iturutse ku izamuka ry’igiciro cy’umugati.

Abahagarariye abigaragambya bamaze igihe mu biganiro n’inama ya gisirikare iyoboye Sudani by’inzibacyuho, ndetse bakaba bari bumvikanye ku nzibacyuho y’imyaka itatu, izasozwa n’amatora.

Ku wa mbere w’iki cyumweru, inzego z’umutekano zagiye aho abigaragambya bari bakambitse zishaka kuhabakura ku ngufu ndetse ngo babarashemo amasasu yahitanye abagera kuri 5.

Inkuru ya BBC