Print

Nelly Kelba wifuza kuzamura umuziki w’u Rwanda yakoze indirimbo yakomoye ku bukwe yatashye

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 5 June 2019 Yasuwe: 539

Uyu muhanzi uherutse kuva mu byo gusubiramo indirimbo z’abandi bahanzi (Karaoke) agatangira gukora ize bwite, aherutse gushyira hanze indirimbo yitwa “Ndatuje”,yakoze agendeye ku rukundo ruranga abageni ku munsi w’ubukwe bwabo.

Nelly Kelba yavuze ko yatekereje ku nzira umuntu acamo ngo ahitemo umukunzi wa nyawe bazabana kugeza gupfa bimufasha kwandika iyi ndirimbo ye “Ndatuje”.

Nelly Kelba yatangiye gukora indirimbo ze bwite muri 2018, aho kuri ubu amaze gukora eshatu zirimo iyitwa ‘Uzaperereze’, ’Ijana ku ijana’ na ‘Ndatuje’ aherutse gushyira hanze.

Nelly Kelba yavuze ko yifuza gushyira imbaraga nyinshi mu muziki we bwite ariyo mpamvu ashaka kuba ahagaritse ibyo kwigana indirimbo z’abandi.