Print

Rafael da Silva yatangaje ikintu cyamubabaje kurusha ibindi mu ikipe ya Rayon Sports

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 5 June 2019 Yasuwe: 7468

Nkuko amakuru dukesha Inyarwanda.com abitangaza,uyu musore mbere yo kurira indege asubira muri Brazil yavuze ko yababajwe no kudahabwa umwanya uhagije wo gukina kandi ubuyobozi bwa Rayon Sports bwari bwabimwijeje muri Mutarama.

Yagize ati “Naje muri Rayon Sports nje gukina ntabwo naje nje gutembera mu murwa mukuru w’ u Rwanda. Ntabwo nigeze mbona umwanya wo gukina kandi si uko ntari nshoboye ahubwo buriya haba hari impamvu ntazi. Abafana barankundaga kuko n’iminota micye nabaga ngiyemo babinyerekaga ko bankeneye. Gusa ntabwo ubuzima burangirira muri Rayon Sports.

Muri Mutarama 2019 nakabaye naratashye ariko twumvikana n’abayobozi bambwira ko nahaguma. Nibwiraga ko bigiye guhinduka nkaba nabona umwanya ngakina ariko n’ubundi byarangiye ngizwe umukinnyi uri ku rwego rwo hasi. Si ibintu nakunze na gato".

Jonathan Rafael da Silva yabuze umwanya wo gukina kubera ko Rayon Sports yari ifite abanyamahanga bane kandi kuri buri mukino yari itegetswe gukoresha 3 bituma ikoresha Mugheni Fabrice,Donkor Prosper na Sarpong cyane ko imyanya bakinaho itariho abasimbura benshi nk’uwe.

Rafael da Silva watsinze igitego kimwe mu mezi 6 yasinye muri Rayon Sports, yari umukinnyi mwiza wakoraga impinduka iyo yahabwaga umwanya wo gukina ariko ntiyabashije kwisanga mu mipangu y’umutoza Roberto Oliveira Goncalves do Carmo wamukinishije igihe gito,nubwo yatwaye shampiyona ishize.

Jonathan yavuze ko gusura umufasha we muri Brezil nyuma akazahava yerekeza muri Mexico aho bivugwa ko ari mu biganiro n’ikipe yaho yitwa Cruz Azul.


Jonathan Rafael da Silva ntiyishimiye kwicwazwa ku ntebe y’abasimbura