Print

Umushumba wa Kiliziya Gatolika ku Isi Papa Francis yemeye impinduka zashyizwe mu isengesho rya Dawe Uri mu Ijuru

Yanditwe na: Martin Munezero 5 June 2019 Yasuwe: 1994

Kuri iri sengesho rya “Dawe uri mu Ijuru” mu rurimi rw’Icyongereza hari aho abasenga bavugaga bati “Lead us not into temptation” “Ntutuyobore mu bitwoshya” Papa Francis yemeje ko bizahinduka hanyuma bavuge bati “do not let us fall into temptation” bivuze ngo “Ntureke tujya mu moshya” kuko bigaragaza ko usenga aba yifuza ko Imana imurinda kuba yagwa mu moshya.

Uyu mushumba wa Kiliziya ku Isi ubwo yasobanuraga izi mpinduka yavuze ko kuvuga ngo “Ntutuyobore mu bitwoshya” bishatse kuvuga ko Imana ishobora gushuka umuntu agakora icyaha.

Aho bavugaga ngo (Et ne nous soumets pas à la tentation) bivuze ngo “ntudutererane mu bitwoshya” bazajya bavuga ngo “ntutume tujya mu bitwoshya” (Et ne nous laisse pas entrer en tentation).

Usimbye izi mpinduka zashyizwe mu isengesho rya “Dawe uri mu Ijuru “, na Gloria ‘Imana nisingizwe mu Ijuru’, nayo hazamo impinduka havemo ‘Mu Isi abitonda bahorane amahoro’ bizahinduka ‘No mu Isi abantu Imana ikunda bahorane amahoro’.

Mu mwaka wa 2013, nibwo Inama y’Abepisikopi bo mu gihugu cy’u Bufaransa, batangaje ko isengesho rya “Dawe uri mu ijuru” rizahindukaho gato, nk’uko byemejwe n’inama nkuru ya Vatikani ya kabiri.

Kuwa 22 Gicurasi 2019 mu nama y’Inteko Rusange y’Abepisikopi bo mu Butaliyani, Cardinal Gualtiero Bassetti, yatangaje ko Papa Francis yemeje ariya mavugurura n’impinduka. Gusa hari n’abavuga ko irisengesho niba ariryo Yezu yigishije intumwa ze ntampamvu yo kurihindura hongerwamo ibindi, ibi ngo bishobora gutuma ritakaza umwimerere waryo.


Comments

gatare 10 June 2019

Ni byiza ko Paapa yahinduye bimwe muli Dawe uri mu ijuru.Ariko akwiye no guhindura aho Gatolika ivuga ngo:" Ingoma yawe yogere hose".Mu Gifaransa,haravuga ngo:"Que ton royaume vienne" (Let your kingdom come).Ubusobanuro bwiza mu Kinyarwanda ni:"Ubwami bwawe nibuze".Iyo dusenga buri munsi tubwira Imana ngo :"Ubwami bwawe nibuze",tuba tuyisaba kuzana ubutegetsi bwayo.Nkuko Daniel 2 umurongo wa 44 havuga,ku munsi w’imperuka,Imana izakuraho ubutegetsi bw’abantu ku isi yose,ibusimbuze ubutegetsi bwayo buzaba buyobowe na Yesu nkuko Ibyahishuwe 11 umurongo wa 15 havuga.


tollo 5 June 2019

Bashatse kwigira abanyabwenge kuruta IMANA ngo barihinduye isi irashaje


rugira 5 June 2019

None se Imana ntiyanangiye umutima wa Farao!Bahindure may bible