Print

Perezida w’Ubufaransa yambitse abagize ikipe y’igihugu y’u Bufaransa imidari y’ubutwari[AMAFOTO]

Yanditwe na: Martin Munezero 5 June 2019 Yasuwe: 2527

Umuhango wo gushyikiriza aba bakinnyi 23 bari bahagarariye Les Bleus mu gikombe cy’isi ndetse n’abatoza babo, wabereye Champs-Élysées, ku ngoro y’umukuru w’igihugu.

Ni nyuma y’igihe kigera ku mwaka iyi kipe itwaye igikombe cy’isi nyuma yo gutsinda Croatia ku mukino wa nyuma ibitego 4-2.

Imidari cyangwa impeta aba bakinnyi bahawe na Perezida, ni yo y’ikirenga ihabwa Abafaransa barimo Abasirikare cyangwa abasivili baba barakoreye igihugu ibikorwa by’indashyikirwa.

Perezida Macron yashimagije cyane Paul Pogba, amwita umukinnyi utuje kurusha abandi mu kipe y’igihugu y’Ubufaransa.

Abakinnyi batandukanye nka Kylian Mbappe, Antoine Griezmann, Hugor Lloris, Ousmane Dembele, Paul Pogba, N’golo Kante n’anadi; bari babukereye.