Print

Uganda: Inkangu ikomeye yahitanye abantu 6 abagera kuri 17 barakomereka

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 5 June 2019 Yasuwe: 1071

Mu ijoro ryo kuwa kabiri rishyira kuri uyu wa Gatatu nibwo muri aka karere ka Bududa habaye iyi nkangu ikomeye yarindimuye umusozi wose,nyuma y’imvura yari imaze iminsi itatu igwa,bituma abantu benshi bahasiga ubuzima.

Kugeza ubu abantu baracyashakisha bamwe mu bagize imiryango yabo baburiye irengero ndetse biravugwa ko umubare w’abapfuye ushobora kwiyongera.

Abategetsi bo muri aka karere bavuga ko abantu babarirwa mu magana bataye ingo zabo bahungira mu nsengero no mu misigiti, abandi baka amacumbi abaturanyi.

Umuyobozi w’akarere ka Bududa, Wilson Watila,yavuze ko iyi mvura nikomeza kugwa cyane biratuma ubutaka bukomeza koroha ku buryo byateza izindi nkangu mu byaro bitandukanye.

Kugeza ubu Leta ya Uganda yatangaje ko abantu basaga ibihumbi 100,000 batuye mu manegeka,bagomba kwimurwa vuba na bwangu.

Mu mwaka ushize abantu 40 bahitanywe n’inkangu mu gihe mu mwaka wa 2010,abagera kuri 300 bapfuye bazize inkangu.