Print

APR FC yiyunze n’abakunzi bayo banze kuza kuyishyigikira mu ntangiriro z’igikombe cy’Amahoro

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 5 June 2019 Yasuwe: 3505

Imbere y’abafana batageraga kuri 500,APR FC yatsinze umukino wa kabiri wikurikiranya,kuko nyuma yo gutsinda ikipe ya Police FC ibitego 2-0 ku mukino w’umunsi wa nyuma wa shampiyona,yatsinze Rwamagana City ibitego 2-0.

Muri uyu mukino wabereye kuri stade ya Kigali I Nyamirambo kuri uyu wa Gatatu,APR FC yari imaze iminsi idahagaze neza yeretse abakunzi bayo ko ishaka kwegukana igikombe cy’Amahoro uyu mwaka kugira ngo ihagararire u Rwanda mu mikino ya CAF Confederations Cup,itsinda Rwamagana City ibitego 2-0.

Ikipe ya APR FC yafunguye amazamu ku munota wa 03 w’umukino ku gitego cyatsinzwe na Hakizimana Muhadjiri,kuri coup franc yateye iteretse inyuma gato y’urubuga rw’amahina, ahagana ku ruhande.

APR FC yarushaga ikipe ya Rwamagana City cyane ndetse ba rutahizamu bayo bagahusha ibitego cyane,yongeye kubona igitego cya kabiri ku munota wa 43 gitsinzwe na Usengimana Danny n’umutwe,nyuma y’umupira Muhadjiri yateye ukubita igiti cy’izamu uramugarukira.

Icyagaragaye kuri ibi bitego byombi APR FC yatsinze,ni uko aba bakinnyi batigeze babyishimira cyane,bituma bamwe bemeje ko byatewe ahanini n’uko batashimishije abakunzi babo muri shampiyona.

APR FC ntiyabashije kubona ibindi bitego mu gice cya kabiri gusa yakomeje kurusha cyane Rwamagana City isanzwe ikina mu cyiciro cya kabiri.

APR FC yarangije itsinze uyu mukino ubanza wa 1/16 mu gikombe c’Amahoro ku bitego 2-0. Umukino wo kwishyura uzakirwa na Rwamagana City FC ku wa Gatandatu ari nabwo hazamenyakana uko amakipe azahura muri icyo cyiciro gikurikira.Tombola izaba nyuma y’umukino wo kwishyura uzahuza Rayon Sports na AS Kigali.

Uko indi mikino yagenze:

Gicumbi FC 0-0 Police FC
Vision FC 0-1 Bugesera FC
APR FC 2-0 Rwamagana City FC
Etoile de l’est FC 0-0 SC Kiyovu
Marines FC 2-0 Etincelles FC




Abakunzi ba APR FC ntabwo baje kuyishyigikira ku bwinshi nk’ibisanzwe

Amafoto: Igihe


Comments

RUDAKUBSNA 6 June 2019

NIRENGA ICYICIRO CYA KABIRI BIZIBA ARI YA MANA YACU PE. ESPRIT YA COMPETITION NTAYO MURI EQUIPE .NTI NKI NGANDO BARIMO.MIGGIY YARABESHE NGO HARI SBAKINNYI BATAZI KWIRUKA INYUMA YI GIKOMBE ESE BAZAZA RYARI TURINDIRE.AHO BIFYIRA ARAHAZI ARIKO NTIYAHAVUGA KUBERA AMASAZIRO ASHAKA ICYO NI KIBAZO GIKOMEYE MURI TEAM.MURAKOZE


quinta 5 June 2019

twiyunga , kubitego 2 ,sigaho uzaba ureba irwamagana , nubu ntibamenya agaciro kumukino ngo bagene abakinnyi ba nyabo bo kubanza mu kibuga ,