Print

Nyuma y’inkongi y’umuriro yibasiye Agakiriro ka Gisozi hatangajwe akayabo k’amamiliyoni y’u Rwanda yagendeyemo

Yanditwe na: Martin Munezero 5 June 2019 Yasuwe: 3060

Mu byahiye harimo inzu za Uwera Jean Pierre, Kimenyi Innocent na Emmanuel Zunguruka, zacururizwagamo imbaho, ibikoresho by’ubwubatsi n’ububaji bitandukanye

(quincaillerie), imifariso yari yaragenewe gukora intebe ndetse n’ibiribwa.

Umwe mu bari bahafite ibicuruzwa(imbaho), Cyurinyana Beatrice avuga ko inkongi yaturutse mu kazu karimo za sharijeri za telephone, ba nyirako bibagiwe gusiga bahagaritse umuriro w’amashanyarazi winjiragamo.

Iyi nkongi yadutse ahagana ku isaa Moya, yakomeje kuranda bitewe n’ubucucike bw’ibicuruzwa byari biri mu nzu z’Ubucuruzi.

Cyurinyana avuga ko imbaho ze zangiritse zifite agaciro karenga amafaranga miliyoni ebyiri n’igice, uwitwa Sibomana akavuga ko yahishije ibiguzwe miliyoni 10, naho Mukabalisa Jeanne we akavuga ko ibyahiye bifite agaciro k’ibihumbi 500.

Aba baturage bavuga ko nta bwishingizi bari barafatiye ubucuruzi bwabo, bakaba basaba Leta kugira icyo yabashumbusha.

Abakoreraga muri aka gace kahiye k’agakiriro bavuga ko kugeza ubu na bo bari mu gihirahiro cy’uburyo bagiye gutangira ubuzima bushya.

Hari ugira ati “Ubuzima twinjiyemo ni nk’ubwa mayibobo, nta handi nari mfite nkesha amaramuko kuva mu myaka umunani ishize”.

Umuyobozi w’Umudugudu wa Kagara mu Kagari ka Musezero, Umurenge wa Gisozi ubarizwamo aka gakiriro, Mudahemuka Epimaque, avuga ko hangiritse imitungo y’abaturage irengeje agaciro k’amafaranga miliyoni 80.

Mudahemuka yirinze guha icyizere abasaba Leta kuzabashumbusha kuko ngo imitungo yabo itari yarafatiwe ubwishingizi, ariko avuga ko barimo gukora ubuvugizi kugira ngo abantu bongere kuhakorera.

Ati “Ntabwo turabasha kumenya icyo ubuyobozi budutekerezaho, ni ahantu hari hatunze imiryango myinshi ishobora kugera muri 20”.

Urwego rw’Igihugu rushinzwe Ubugenzacyaha RIB, n’ubwo rwakusanyije ibimenyetso, ntacyo ruratangaza kuri iyi nkongi.