Print

Seburikoko yavuze ku nkuru y’urupfu rwe yasakajwe[AMAFOTO]

Yanditwe na: Martin Munezero 6 June 2019 Yasuwe: 5902

Kuri ubu Niyitegeka Gratien umaze iminsi aca ibintu nka Papa Sava yasubije abazamuye iyi nkuru zasakajwe mu ntangiriro z’iki cyumweru ko yapfiriye i Kanombe.

Ku mbuga nkoranyambaga mu Rwanda no mu Burundi hiriwe hasakara inkuru yazamuwe n’uwitwa Buhigiro Selemani ayinyuza ku rubuga rwa Facebook muri Group ‘Baho Nta Rungu’ ihuriwemo n’abasaga ibihumbi 170 ivuga ko Niyitegeka Gratien [Seburikoko] cyanngwa Papa Sava yapfuye.

Abadacukumbura ibyo basomye bahise batangira kumwifuriza iruhuko ridashira abandi bakitsa imitima bavuga ko ‘bahombye umuhanzi ukomeye’.

Iby’iyi nkuru, Seburikoko yari yabanje kubyima amaso gusa mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri tariki ya 4 Gicurasi 2019 yifashishije indirimbo ‘Ndacyariho’ ya Jay Polly abwira abakunzi be ko ‘akiriho’.

Yagize ati “Ndabona igihuha kiri kuri selemani buhigiro,abashaka kubimenya bamubaze,ababwire niba n’uwo murambo ukiri ikanombe cyangwa niba yawushyinguye,Ndacyariho ndahumeka mugani wa …”