Print

Neymar Jr yagize imvune ikomeye yatumye atazakina Copa America

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 6 June 2019 Yasuwe: 2130

Neymar Jr utarahiriwe n’uyu mwaka w’imikino,yagiriye imvune muri uyu mukino wa gicuti bahuriyemo na Qatar aho yawusohotsemo agendera ku mbago ndetse yambaye inkweto zirinda utugombambari.

Brazil yatangaje ko Neymar Jr atazakina imikino ya Copa America ibura iminsi 9 gusa kugira ngo itangire kubera ko imvune yagize ikomeye ku buryo atabasha gukirira igihe.
Uyu mukinnyi uhenze kurusha abandi bose ku isi,yasohotse muri stade Mane Garrincha ari kurira nyuma yo kuvunikira uri uyu mukino wa Qatar.

Iyi mvune ije nyuma y’iminsi uyu rutahizamu amaze ahangana n’umukobwa uherutse kumushinja ko yamufashe ku ngufu bahuriye muri hotel imwe yo mujyi wa Paris.

Nubwo Neymar Jr yavuye mu kibuga asimbuwe,ntibyabujije Brazil gutsinda Qatar ibitego 2-0 bya Richarlison na Gabriel Jesus.

Neymar Jr yavunitse imvune ikomeye ubwo yakandagirwaga bikomeya na myugariro wa Qatar Salem Al Hajri.