Print

Lionel Messi yatangaje ukuntu umwana we ufana Real Madrid yamuserereje nyuma yo gutsindwa na Liverpool

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 6 June 2019 Yasuwe: 5046

Liverpool niyo yasezereye FC Barcelona muri ½ cya UEFA Champions League ishize ariyo mpamvu Mateo yasezerereje se Lionel Messi ko akina muri Liverpool ndetse aramutsinda mu buryo bworoshye.

Mu kiganiro rutahizamu Lionel Messi yagiranye na TyC Sports yayibwiye ko uyu mwana we w’imyaka 3 akunda umupira ndetse buri gihe yiyitirira ikipe yose yatsinze FC Barcelona iyo bari gukinana umupira [Kickabout].

Yagize ati “Mateo akunda umupira w’amaguru.Yambara imyenda y’amakipe yose.Twarakinnye mu rugo arambwira ati “Nkinira Liverpool …barabatsinze.Yongeye kubikora nyuma y’umukino wa Valencia (Copa del Rey final) agira ati “Valencia yarabatsinze,Nkinira Valencia. Iyo turi kureba umupira mu rugo niwe wenyine wishimira igitego cya Real Madrid kugira ngo ababaze mukuru we.Niwe wenyine ufana Real.”

Messi yavuze ko agomba gukora cyane kugira ngo we n’umuhungu we mukuru Thiago bazaserereze Mateo batsinze Real Madrid.

Messi ari kumwe n’ikipe y’igihugu ya Argentina aho ari kwitegura imikino y’igikombe cya Copa America kizabera muri Brazil guhera kuwa 14 Kamena.