Print

Umuhanzikazi nyarwanda Marina ararwaye ararembye[AMAFOTO]

Yanditwe na: Martin Munezero 6 June 2019 Yasuwe: 5792

Nk’uko byatangajwe n’inzu itunganya umuziki ya The Mane umuririmbyikazi Nyarwanda Marina abarizwamo, babinyujije ku rukuta rwabo rwa Instagram, bashyizeho ifoto y’uyu mukobwa ari mu bitaro bamwifuriza gukira vuba.

Umuyobozi wa The Mane, Badrama akaba yemeje ko uyu muhanzi ari mu bitaro yitabwaho n’abaganga kuva ejo.

Yagize ati ”Nibyo Marina ararwaye, yafashwe kuwa Kabiri nyuma y’igitaramo yari yagiye kuririmbamo, ejo rero yabyutse atameze neza ababara tujya kwa muganga basanga ni kibazo cya infection yo mu maraso (blood infection), igifu ndetse anafite gazi (gas) nyinshi mu gifu.”

Marina arwariye I Remera kuri Polyfam, igihe azavira mu bitaro ngo ntabwo barakimenya kuko akimeze nabi ataroroherwa.


Comments

karemera 6 June 2019

nta gas nyinshi mugifu ibaho habaho ko mu gifu habamo acide nyinshi kosora