Print

Umukinnyi Willian n’umuryango we wose babatirijwe muri Yorodani yo mu gihugu cya Israel [AMAFOTO]

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 6 June 2019 Yasuwe: 5613

Willian utarahamagawe mu ikipe ya Brazil,yahisemo kujya gukorera ibiruhuko muri Israel ajyana n’umuryango we wose babatirizwa muri Yorodani izwi cyane ku isi.

Ku rubuga rwe rwa Instagram,Willian yashyizeho amafoto ari kumwe n’umuryango we bose bambaye imyenda year,bari mu mazi ya Yorodani arangije yandikaho ati “Ni ibyishimo byinshi kuba nongeye gushimangirira batisimu yanjye ahantu mfata nk’ah’ingenzi cyane,mu mugezi wa Yrodani.”

Umukinnyi Willian ari mu baherutse gufasha ikipe ya Chelsea gutsinda Arsenal ku mukino wa nyuma wa Europa League ibitego 4-1.