Print

Umuhanzikazi nyarwanda Alyn Sano yashimishijwe n’amagambo akomeye umunyabigwi Yvonne Chaka Chaka yamuvuzeho[AMAFOTO]

Yanditwe na: Martin Munezero 7 June 2019 Yasuwe: 1315

Nyuma yo kubona ubu butumwa Yvonne Chaka Chaka yanditse ku rubuga rwa Twitter , Alyn Sano byamurenze nawe amusubiza avuga ko ari iby’agaciro kandi nawe ngo yifuza kuzahura na we akamushimira kuba amwiyumvamo.

Chaka Chaka aheruka mu Rwanda mu 2018. aho yari yitabiriye igitaramo yari yatumiwemo n’umuhanzi akaba n’umunyamakuru Kakooza Nkuriza Charles [KNC] wamuritse alubumu yise ‘Heart Desire’. Yahuriye ku rubyiniro n’umuhanzi Bruce Melodie, Israel Mbonyi ndetse na Alyn Sano.

Chaka Chaka yavuze ko akunda Alyn Sano biturutse ku mashusho agaragaza indirimbo yaririmbanye na Aly Sano muri iki gitaramo twavuze haruguru.

Alyn Sano yavuze ko yashimishijwe bikomeye no kuba Chaka Chaka yaratangaje ko yanyuzwe n’urwego rw’umuziki we avuga ko ari ibintu byamuteye imbaraga zo gukomeza gukora uko ashoboye dore ko nub wo yakuze yumva azava umukinnyi w’umupira w’amaguru ariko nyuma yo kuvumbura impano imurimo yifuje kuzagera ikirenge mucya Yvonne Chaka Chaka ufatirwaho icyitegererezo na benshi muri Afurika.

Yvonne Chaka Chaka umwaka ushize yataramiye abaturarwanda gitaramo yari yatumiwemo na KNC ubwo yamurikaga Album ye. Muri icyo gitaramo Chaka Chaka yaririmbanye indirimbo na Alyn Sano yitwa ‘I am in love with a dj’ ni iye ariko Sano yamusabye ko bayiririmbana nawe arabimwemerera.