Print

Ingabo za RDC ziyemeje kugaba ibitero simusiga ku nyeshyamba z’Abarundi n’Abanyarwanda zanze kuva muri Kivu y’Amajyepfo

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 7 June 2019 Yasuwe: 2213

Umuvugizi w’ingabo za Repubulika ya Demokarasi ya Kongo mu ntara ya Kivu y’epfo,Capt Dieudonné Kasereka yemereye BBC ko mu ntara ya Kivu y’Amajyepfo, hari ibikorwa by’imitwe yitwaje intwaro y’Abanyarwanda n’Abarundi ndetse bari kwitegura ibitero byo kuyihashya.

Yagize ati "Amazina y’iyo mitwe mpisemo kutayavuga ku mpamvu z’amayeri ya gisirikare, ariko hari imitwe nk’itatu cyangwa ine ituruka mu bihugu by’amahanga".

Mu minsi ishize nibwo impuguke z’umuryango w’abibumbye (ONU) zasohoye raporo ivuga ko mu burasirazuba bwa Kongo hari imitwe myinshi yitwaje intwaro yo mu bihugu bituranye na Kongo.

Iyi raporo y’impuguke za ONU yavuze ko muri RDC hahuriye imitwe ya RED-Tabara na FNL y’Abarundi n’umutwe wa P5 w’Abanyarwanda, yose irwanya ubutegetsi bw’ibyo bihugu.


Comments

Kingalo 7 June 2019

Nta mutwe P5 ufite ibirwanisho ubaho. Namwe muzi guhimba nako simwe. Ese uwo mutwe P5 mwatubwira ugizwe nabande nigihe wavukiye ko twari tumenyereye FDLR mu mashyamba ya Kongo?