Print

Diamond yikomye abakomeza kuvuga ko Harmonize yazamuye asigaye amurusha abafana

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 7 June 2019 Yasuwe: 1610

Uyu muhanzi uri mu bagezweho mu njyana ya Bongo Flava yabwiye Radio ye Wasafi FM ko ibivugwa ko Harmonize yizamuriye asigaye amurusha abafana ari ibinyoma bigamije kubateranya ndetse ngo bikorwa n’abandi bahanzi bakizamuka bamufitiye ishyari.

Yagize ati “Abahanzi bo muri Wasafi bose n’ibihangange,by’umwihariko njyewe, ni nayo mpamvu abantu bagerageza kungereranya n’abandi bahanzi. Hashize igihe buri muhanzi ukizamuka wese ashaka kumera nkanjye.Nyuma yo kunanirwa kundengaho basigaye bangereranya n’abahanzi banjye.”

Mu minsi ishize nibwo Harmonize yatangaje ko atashimishijwe n’uko uyu Boss we Diamond yaririmbye mu ndirimbo ye Inama ko umurinzi we yasambanye n’umukunzi we Sarah gusa yahakanye ko atamurusha abafana nkuko bivugwa.