Print

Beyonce yarakariye umugore waganirije Jay z cyane ubwo bari basohokanye ku mupira [AMAFOTO]

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 7 June 2019 Yasuwe: 4184

Ubwo aba bombi bari kuri uyu mukino,bicaye hafi ya Nicole Curran,umugore wa Joe Lacob nyiri ikipe ya Golden State Warriors,wagerageje kuganiriza Jay z cyane anyuze kuri Beyonce wari ubicaye hagati.

Beyonce w’imyaka 37 yari yishimiye uyu mukino cyane ariko yaje gukomwa mu nkokora na Nicole Curran wamuciye mu rihumye atangira kuganiriza umugabo we Jay Z.

Mu mashusho yaciye ibintu ku mbuga nkoranyambaga,yagaragaje Beyonce wari wabihiwe cyane yisetsa bya nyirarureshwa ndetse areba nk’utishimiye uyu mugore w’umuherwe waganirije Jay z agatwarwa.

Beyonce wari wicaye hagati ya Jay Z na Curran yafashwe amashusho yakwirakwiriye ku mbuga nkoranyambaga agaragaza uburakari yatewe n’iki kiganiro kirambye bagiranaga.