Print

Burundi: Imbonerakure zateye ingo z’abayoboke ba CNL zitwaje imipanga zikomeretsa benshi

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 7 June 2019 Yasuwe: 2735

Iki gitero cyahungabanyije abayoboke b’iri shyaka bamwe bata ingo zabo bajya kurara mu bihuru bihisha izi mbonerakure zari zariye karungu.

Ikinyamakuru SOS Media Burundi gikorera ku mbuga nkoranyambaga cyavuze ko bamwe mu bayoboke ba CNL barimo Aster Hakizimana n’umugore we Beatrice Kamariza, Jean Paul Ndayishimiye, Richard Ndereyimana, Nestor Bamporubusa na Christophe Hakizimana bakomerekejwe n’izi mbonerakure.

Nyuma yo gukomeretswa bahise bamburwa imyambaro na bimwe mu bikoresho by’ishyaka rya CNL barangije barabitwika.Abayobozi ba CNL muri aka gace bavuze ko abakoze uru rugomo babazi.

Uru rubyiruko rw’Imbonerakure rwavuze ko rutumva impamvu iri shyaka rya Agathon Rwasa rikomeje kwigwizaho abayoboke mu gihe gito rimaze rishinzwe.




Comments

Mingati 9 June 2019

Iyi jenoside iri gukorerwa abatutsi mu Burundi kuki dukomeje kurebera?


gatare 8 June 2019

Izi ni Interahamwe.Nubwo Imbonerakure zamaze abantu,president Nkurunziza arazishima cyane.Ndetse aherutse kuvuga ko "n’Imana ari imbonerakure".Nyamara akavuga ko ari "Umurokore".Ntabwo Politike ijyana no kuba Umukristu nyakuri.Muli Politike haberamo:Kubeshya,kwicana,gutonesha,amanyanga,gusahura umutungo w’igihugu,etc...Niyo mpamvu muli Yohana 17:16,Yesu yasabye abakristu nyakuri kutivanga mu byisi.Umukristu nyakuri arangwa no gufata bible akajya mu nzira kubwiriza abantu ubwami bw’imana buzaza bugakuraho ubutegetsi bw’abantu ku munsi w’imperuka nkuko Daniel 2:44 havuga.Yesu niwe uzahabwa ubutegetsi bw’isi yose akayigira Paradizo nkuko Ibyahishuwe 11:15 havuga.