Print

Alvaro Morata yatangaje ubugome bukomeye yakorewe na bamwe mu bakinnyi bakinannye muri Chelsea

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 7 June 2019 Yasuwe: 3252

Rutahizamu Alvaro Morata yavuze ko atazigera yibagirwa bamwe mu bakinnyi ba Chelsea FC bangaga kumuhereza umupira ngo atsinde bituma asubira inyuma cyane.

Yagize ati “Sinigeze numva nkunzwe mu ikipe no mu bafana.Natangiye neza muri Chelsea ariko imvune yatumye nsubira inyuma.Muri Chelsea, hari igihe cyageze bagenzi banjye uretse abo muri Espagne…Urabizi hari ubwo ukina ukaba ubizi neza ko hari umukinnyi waha umupira ntawukoreshe neza.Uwo muntu ntabwo umuha umupira.Uwakinnye umupira ibyo arabizi neza.Ndashaka kuguma muri Atletico ariko hari igihe Chelsea izangarura.Ninginze Atletico ngo tugumane.”

Morata wageze muri Chelsea mu mwaka wa 2017,yagaruye ubuyanja ubwo yatizwaga muri Atletico mu kwezi kwa mbere uyu mwaka,atsinda ibitego 6 mu mikino 17 ndetse abona umwanya wo gukina.