Print

Bradley Cooper uzwi cyane muri Cinema yamaze gutandukana n’umugore we Irina Shayk

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 7 June 2019 Yasuwe: 1336

Amakuru aturuka muri Amerika aravuga ko aba bombi bamaze kwemera gutandukana ndetse ngo bagomba gushaka uko bafatanya kurera umwana wabo w’umukobwa Lea De Seine Shayk Cooper.

Ikinyamakuru People.com cyatangaje ko aba bantu bombi basigaye bakundana bisanzwe nyuma y’aho Irina Shayk ahisemo kuva mu nzu ya Cooper ya miliyoni 3,6 z’amapawundi.

Bradley Cooper yatangiye gukundana mu ibanga na Irina Shayk mu mwaka wa 2015 nyuma gato y’aho uyu munyamideli atandukaniye na rutahizamu Cristiano Ronaldo bakundanye imyaka 5 bagatandukana.

Muri Gashyantare 2019, nibwo benshi bacitse ururondogoro kubera uko Cooper na Lady Gaga biyerekanye mu birori bya Oscars Awards nk’abakundana ndetse amakuru avuga ko bitashimishije Irina ariyo ntandaro y’umubano mubi wabo wavuyemo gutandukana.

Ibinyamakuru bitandukanye byanditse ko uyu mukinnyi wa filimi w’Umwunyamerika Cooper yaba ari mu rukundo na Lady Gaga bakinannye muri filime yitwa ‘A Star is born’.