Print

Mesut Ozil yashyingiranywe n’umukunzi we mu bukwe bw’igitangaza bakoreye mu mujyi wa Istanbul [AMAFOTO]

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 7 June 2019 Yasuwe: 4923

Mu birori byagaragaye cyane ku mbuga nkoranyambaga,Mesut Ozil na Amine Gulse bazengurutse umujyi wa Istanbul bashagawe n’imbaga y’abantu ndetse imbere y’abo hari abavuzi b’ingoma.

Mbere y’ubukwe,Mesut Ozil yavuze ko yifuza kuvuza abana 1000 bakeneye kubagwa ndetse asaba abashyitsi yatumiye mu bukwe ko badakwiriye kumuzanira impano ahubwo akeneye abamuha ubufasha mu kuvuza aba bana bakeneye cyane ubufasha hirya no hino ku isi.

Yagize ati “Amine nanjye tuzafasha abana bagera ku gihumbi kubagwa.Nzishima cyane nihagira ubuvuzi bwisumbuyeho bwiyongeraho.”

Mesut n’umugore we Gulse bahise bifotoza bafashe inkweto nini cyane nk’ikirango cy’ubu bufasha yifuza guha abana 1000 bakeneye kubagwa cyane.