Print

Madonna yashyize ku karubanda umushoramari ukomeye muri cinema ya Amerika[AMAFOTO]

Yanditwe na: Martin Munezero 7 June 2019 Yasuwe: 1738

Umwaka ushize Hollywood yavuzwe cyane kubera ibirego byo gusambanya abagore n’abakobwa batabishaka kwa Weinstein uzwi cyane muri uru ruganda, ibirego we yahakanye yivuye inyuma.

Madonna yabwiye The New York Times ko Weinstein yarenze imbibi ubwo bariho bakorana amashusho mbarankuru bise ‘Truth or Dare’ mu 1991.

Weinstein ahakana ibyo Madonna avuga akavuga ko uyu mugore ahubwo yafashe nabi umubano bari bafitanye.

Madonna we avuga ko Weinstein ‘yamusavye ngo basambane mu gihe bariho bakorana.’

Avuga ati: “Yari yubatse icyo gihe, bityo ntabwo rwose nabishakaga”.

Truth or Dare bakoranaga yaje gusohorwa na kompanyi ya Weinstein, iyi yaje guhomba umwaka ushize nyuma y’uko inamwirukanye mu mwaka wa 2017.

Madona yagize ati: “Nari mbizi ko ibyo abikora n’abandi bagore nari nzi muri uyu murimo.

“Twese twari nk’abategetswe kubikora kuko twari tuzi imbaraga ze, ko ari umuntu ukomeye, ko filimi ze zikundwa kandi buri wese akeneye gukorana nawe, wagomba gushyira ku munzani”.

Weinstein yahakanye ibi Madonna yamuvuzeho abinyujije mu butumwa yoherereje BBC.

Avuga ko Madonna ari umuntu ubusanzwe wigenga bitangaje kubona akora ibyo abandi bamaze iminsi bakora ko ibi avuga ntaho bihuriye n’umubano bari bafitanye.

Avuga ati: “Sinasobanura uko namwiyumvagamo. Byari bikomeye kandi bishingiye ku kwishima. Yari umuntu nifurizaga ibyiza.

Buri wese umuzi icyo agihe azi ko Madonna yari azi kwisobanura, gushimisha abantu no gukunda abantu, ariko niba kujya mu kigare abandi barimo bimufasha gucuruza, fungura radiyo”.

Mu kwezi gushize hatangajwe amakuru ko Weinstein yabashije kumvikana na bamwe mu bagore bamushinja kubasambanya nta bushake.

Abanyamategeko bavuga ko ibyari bigiye kuba urubanza babyumvikanyeho, abamuregaga bakishyurwa amafaranga agera kuri miliyoni 44 z’amadorari.

Uyu mugabo ariko aracyakurikiranywe ku byaha by’ihohotera rishingiye ku gitsina, gufata ku ngufu n’ibindi byaha bisanzwe – birimo ibyo ashinjwa n’umukinnyi wa cinema umugore Ashley Judd.

Madonna avuga ko yumvise aruhutse ubwo inkiko zinjiraga mu biregwa uyu mugabo.