Print

Ibyemezo by’Inama y’Abaminisitiri yo ku wa 7 Kamena 2019

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 8 June 2019 Yasuwe: 5027

1. Inama y’Abaminisitiri yemeje imyanzuro y’Inama y’Abaminisitiri yo ku itariki ya 03 Mata 2019 n’iyo ku itariki ya 26 Mata 2019.

2. Inama y’Abaminisitiri yamenyeshejwe:

Inyungu z’u Rwanda mu kuba umunyamuryango w’ibihugu bikoresha ururimi rw’Icyongereza bihuriye ku kubungabunga inyanja;

Uburyo bwo guhuza ibikorwa byo gushyiraho no kwemeza ibishushanyombonera ku mikoreshereze y’ubutaka;

Raporo y’ibanze ya Leta y’u Rwanda ku ishyirwa mu bikorwa ry’amasezerano Nyafurika kuri Demokarasi, Amatora n’Imiyoborere.

3. Inama y’Abaminisitiri yemeje politiki, gahunda n’ingamba bikurikira:

Ivanwaho ry’ibisabwa ku baturage bo muri Repubulika ya Cote d’Ivoire mu guhabwa viza;

Gahunda y’ibikorwa ku rwego rw’Igihugu mu bijyanye n’ibinyabutabire, ibinyabuzima, imirasire yangiza, ibikoresho birimo ubumara n’ibiturika;

Politiki y’Igihugu y’umurimo ivuguruye n’ishyirwa mu bikorwa ryayo;

Gahunda y’Igihugu yo guteza imbere ubumenyi n’umurimo;

Politiki y’Igihugu yo korohereza Abanyarwanda kujya gukorera mu bindi bihugu n’ishyirwa mu bikorwa ryayo;

Politiki y’Igihugu ivuguruye y’Ibidukikije n’Imihindagurikire y’ikirere;

Politiki y’Igihugu ivuguruye y’ubutaka;

Amasezerano hagati ya Guverinoma y’u Rwanda na sosiyete NOTS arebana no gukora no gukwirakwiza amashanyarazi akomoka ku mirasire y’izuba;

Itangwa ry’impushya 13 zo gushakisha no gucukura amabuye y’agaciro n’izindi 8 zo gushakisha no gucukura kariyeri.

4. Inama y’Abaminisitiri yemeje imishinga y’amategeko ikurikira:

Umushinga w’Itegeko Ngenga rigenga amatora;

Umushinga w’Itegeko rigena ingengo y’imari ya Leta y’umwaka wa 2019/2020 ingana na Frw 2.876.916.340.789;

Umushinga w’Itegeko ryerekeye kurengera abaguzi ba serivisi z’imari;

Umushinga w’Itegeko rishyiraho umusoro ku byaguzwe;

Umushinga w’Itegeko ryemera kwemeza burundu amasezerano y’impano n’inguzanyo hagati ya Repubulika y’u Rwanda n’Ikigega Mpuzamahanga gitsura Amajyambere (IDA) agenewe umushinga wo gufasha impunzi n’imiryango yazakiriye;

Umushinga w’Itegeko ryemera kwemeza burundu amasezerano y’impano hagati ya Repubulika y’u Rwanda, Banki Mpuzamahanga y’Iterambere n’Ikigega Mpuzamahanga gitsura Amajyambere mu rwego rwo kuvugurura urwego rw’ubuhinzi;

Umushinga w’Itegeko rihindura Itegeko riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange; o Umushinga w’Itegeko ryemera kwemeza burundu amasezerano ashyiraho agace k’ubucuruzi n’ubuhahirane butagira umupaka gahuriweho n’Isoko Rusange ry’Ibihugu by’Afurika y’Iburasirazuba n’Amajyepfo, Umuryango w’Ibihugu by’Afurika y’Iburasirazuba n’Umuryango w’Iterambere ry’Ibihugu by’Afurika y’Amajyepfo;

Umushinga w’Itegeko ryemera kwemeza burundu amasezerano hagati ya Leta ya Repubulika y’u Rwanda na Leta ya Repubulika ya Singapuru yerekeye guteza imbere no kurinda ishoramari;

Imishinga y’amategeko yemera kwemeza burundu amasezerano ajyanye no gutwara abantu n’ibintu mu kirere hagati ya Repubulika y’u Rwanda n’Ibihugu 32: Bahamas, Angola, Burkina Faso, Cap Vert, u Bushinwa, Comores, Djibouti, Benin, Guinée équatoriale, Gambia, Ghana, u Bugereki, Iceland, u Buhinde,u Butaliyani, Israel, Mali, Maroc, Mozambique, Niger, Nigeria, Qatar, São Tomé et Príncipe, Arabie Saoudite, Seychelles, Sierra Leone, Singapore, Espagne, Sri Lanka, u Busuwisi, Togo na Zambia.

5. Inama y’Abaminisitiri yemeje amateka ya Perezida akurikira:

Iteka rya Perezida rigena umunsi w’itora n’igihe cyo kwiyamamaza mu itora ry’Abasenateri;

Iteka rya Perezida rigena ifasi y’itora, umubare w’Abasenateri batorwa kuri buri fasi n’abagize inteko itora;

Iteka rya Perezida rishyiraho sitati yihariye y’Ingabo z’u Rwanda;

Iteka rya Perezida ryirukana ba ofisiye 5 bo mu Ngabo z’u Rwanda;

Iteka rya Perezida ritiza abasirikari bo mu ngabo z’u Rwanda mu Kigo Akagera Aviation Limited. Abo ni Lt. KANYAMANZA Yahaya, Lt. MUHINDA Emmanuel, Lt. RUKUNDO Gilbert, Sgt KARENZI Issac and Pte MUGABE Joel;

Iteka rya Perezida risezerera nta mpaka ba ofisiye 30 ba Polisi y’u Rwanda;

Iteka rya Perezida rishyira mu kiruhuko cy’izabukuru ba ofisiye 21 bo mu Rwego rw’Igihugu rushinzwe imfungwa n’abagororwa ;

Iteka rya Perezida ryirukana ba ofisiye 4 bo mu Rwego rw’Igihugu rushinzwe imfungwa n’abagororwa.

6. Inama y’Abaminisitiri yemeje amateka ya Minisitiri w’Intebe akurikira:

Iteka rya Minisitiri w’Intebe ryerekeye inkunga z’ubwisungane mu kwivuza;

Iteka rya Minisitiri w’Intebe rigena urwego rubara kandi rukakira imisoro n’amahoro mu izina ry’inzego z’imitegekere y’Igihugu zegerejwe abaturage;

Iteka rya Minisitiri w’Intebe rigena imiterere n’imikorere bya Komite ishinzwe gusesengura ubusabe bw’impushya n’ibibazo bijyanye n’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro na kariyeri;

Iteka rya Minisitiri w’Intebe rivana ubutaka mu mutungo rusange wa Leta rikabushyira mu mutungo bwite wayo no kwemeza itangwa ryabwo;

Iteka rya Minisitiri w’Intebe rigena Urwego rureberera Ikigo Gishinzwe imicungire n’imikoreshereze y’Ubutaka mu Rwanda;

Iteka rya Minisitiri w’Intebe rigena imbonerahamwe y’imyanya y’imirimo muri Serivisi z’Ibiro bya Minisitiri w’Intebe;

Iteka rya Minisitiri w’Intebe rigena imbonerahamwe y’imyanya y’imirimo muri Minisiteri y’Ingabo;

Iteka rya Minisitiri w’Intebe rigena imbonerahamwe y’imyanya y’imirimo muri Minisiteri y’Ubutabera/Serivisi z’Intumwa Nkuru ya Leta;

Iteka rya Minisitiri w’Intebe ryemerera Bwana DUSENGUMUKIZA Dieudonné, wakoraga mu Nama y’Igihugu ishinzwe Ubumenyi n’Ikoranabuhanga gusezera burundu ku kazi;

Iteka rya Minisitiri w’Intebe ryirukana burundu mu bakozi ba Leta Bwana RUTUKU Richard wakoraga mu Kigo cy’Igihugu gitsura Ubuziranenge kubera amakosa akomeye yakoze mu kazi;

Iteka rya Minisitiri w’Intebe ryirukana burundu bwana KAGABO Théoneste wari umushinjacyaha ku Rwego rw’Ibanze kubera amakosa akomeye yakoze mu kazi.

7. Inama y’Abaminisitiri yemeje amateka ya Minisitiri akurikira:

Iteka rya Minisitiri rigena uburyo bw’isoresha bukurikizwa mu kwakira imisoro n’amahoro by’inzego z’imitegekere y’igihugu zegerejwe abaturage;

Iteka rya Minisitiri rigenga ishoramari rikorwa n’urwego rw’imitegekere y’Igihugu rwegerejwe abaturage;

Iteka rya Minisitiri rihindura Iteka rya Minisitiri rigena ibisabwa uruganda kugirango rwemererwe, ubusonerwe bw’umusoro ku nyongeragaciro ku mashini, ibikoresho remezo n’ibikoresho fatizo; o Iteka rya Minisitiri rigena ibisabwa kugira ngo hatangwe uruhushya rwo gutumiza mu mahanga, gukora, gutwara, gucuruza no gukoresha intambi mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro; o Iteka rya Minisitiri rivanaho amateka ya Minisitiri yerekeranye n’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro na kariyeri;

Iteka rya Minisitiri ryirukana mu Ngabo z’u Rwanda Su–Ofisiye muto 1 n’abasirikare bato 18;

Iteka rya Minisitiri ryemeza ifungurwa ry’agateganyo ry’abagororwa 788 bahamwe n’ibyaha binyuranye;

Iteka rya Minisitiri ryirukana ba Su-ofisiye n’Abapolisi bato 101 ba Polisi y’u Rwanda;

Iteka rya Minisitiri ryirukana nta nteguza ba Su-ofisiye n’Abapolisi bato 147 ba Polisi y’u Rwanda;

Iteka rya Minisitiri rishyira mu kiruhuko cy’izabukuru Abasuzofisiye 69 bo mu Rwego rw’Igihugu rushinzwe imfungwa n’abagororwa;

Iteka rya Minisitiri ryirukana Abasuzofisiye n’Abawada 47 bo mu Rwego rw’Igihugu rushinzwe imfungwa n’abagororwa.

8. Inama y’Abaminisitiri yemeje amabwiriza y’Umuyobozi Mukuru/CEO akurikira:

Amabwiriza y’Umuyobozi Mukuru agena ubwoko, ingano n’uburyo bw’itangwa ry’ingwate yo gusana ibidukikije hari ibikorwa by’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro ;

Amabwiriza y’Umuyobozi Mukuru agena ingano y’indobanywa y’amabuye y’agaciro;

Amabwiriza y’Umuyobozi Mukuru agena itangwa rya serivisi zerekeye ibikorwa by’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro na kariyeri;

Amabwiriza y’Umuyobozi Mukuru agena ibikubiye mu mpushya zo gutunganya no gucuruza amabuye y’agaciro n’uburyo zitangwa;

Amabwiriza y’Umuyobozi Mukuru agena imiterere n’ibikubiye mu ruhushya rw’ubucukuzi n’ibikubiye mu masezerano y’uwahawe uruhushya rw’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro cyangwa kariyeri yo mu rwego rw’inganda ;

Amabwiriza y’Umuyobozi Mukuru agena ibyiciro bya kariyeri, ibisabwa mu guhabwa uruhushya rwa kariyeri no mu gutanga raporo;

Amabwiriza y’Umuyobozi Mukuru agena indiri y’amabuye y’agaciro, ibigenderwaho mu gushyira mine mu byiciro, uburyo n’ibisabwa mu gusaba uruhushya rw’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro.

9. Inama y’Abaminisitiri yemeje ko aba bakurikira bahagarira ibihugu byabo mu Rwanda ku rwego rw’Abambasaderi:

Prof. Charity MANYERUKE: Ambasaderi wa Repubulika ya Zimbabwe ufite ikicaro i Kigali ;

Madamu GANOU Diaby Kassamba Madina: Ambasaderi wa Guverinoma ya Burkina Faso ufite ikicaro i Nairobi, muri Kenya;

Bwana HEJBERG P. Nicolaj: Ambasaderi w’Ubwami bwa Danemark ufite ikicaro i Kampala, muri Uganda;

Bwana CHUA Alex Garcia: Ambasaderi wa Guverinoma ya Philippines ufite ikicaro i Nairobi, muri Kenya;

Bwana DIMITRIOS Zavoritis: Ambasaderi wa Repubulika y’u Bugereki ufite icyicaro i Nairobi, muri Kenya;

Bwana MAIGA Adam Zakariaou: Ambasaderi wa Repubulika ya Niger ufite icyicaro i Addis Ababa, muri Ethiopie

Bwana ZURAB Dvalishvili: Ambasaderi wa Géorgie mu Rwanda ufite icyicaro Addis Ababa, muri Ethiopie.

Bwana Matthijs Clemens Wolters: Ambasaderi w’Ubwami bw’u Buholandi, ufite icyicaro i Kigali;

Bwana Hatem LANDOULSI: Ambasaderi wa Repubulika ya Tunisie, ufite icyicaro i Nairobi, muri Kenya;

Dr. Brima Patrick KAPUWA: Ambasaderi wa Repubulika ya Sierra Leone, ufite icyicaro i Addis Ababa, muri Ethiopie.

10. Inama y’Abaminisitiri yashyize mu myanya abayobozi ku buryo bukurikira:
MINISITERI Y’ABAKOZI BA LETA N’UMURIMO (MIFOTRA)

Bwana KANANGA Patrick: Umuyobozi w’Ishami rishinzwe imiyoborere y’umurimo.

MU RWEGO RUSHINZWE KUGENZURA IYUBAHIRIZWA RY’UBURINGANIRE N’UBWUZUZANYE BW’ABAGORE N’ABAGABO MU ITERAMBERE RY’IGIHUGU (GMO)

Madamu MUTONIWASE Sophie: Umuyobozi w’Ishami rishinzwe gukurikirana ibijyanye no kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina n’akandi karengane.

MU KIGO CY’IGIHUGU CY’IBARURISHAMIBARE MU RWANDA (NISR)

Bwana MWIZERWA Jean Claude: Umuyobozi w’ishami ry’ibarurishamibare mu bukungu.

IKIGO GISHINZWE GUTSURA AMAJYAMBERE MU NZEGO Z’IBANZE (LODA)

Bwana RWAHAMA Jean Claude: Umuyobozi w’Ishami rya VUP.

MU KIGO K’IGIHUGU GISHINZWE ITERAMBERE RYA TARANSIPORO (RTDA)
Bwana NIZEYIMANA Emmanuel: Umuyobozi w’Ishami ry’ubushakashatsi no kugenzura ubuziranenge.

MU KIGO GISHINZWE MINE, PETEROLI NA GAZI MU RWANDA (RMB)

Bwana NIYONGABO Richard: Umuyobozi w’ishami ry’inyandiko z’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro no gutanga impushya.

MU KIGO GISHINZWE GUTEZA IMBERE UBUMENYINGIRO N’IMYIGISHIRIZE Y’IMYUGA (WDA)

Bwana MUSHABE Didus: Umuyobozi w’Ishami rishinzwe ireme ry’amasomo y’ubumenyi n’indimi;

Bwana HATEGEKIMANA Jean Pierre: Umuyobozi w’Ishami rishinzwe ireme ry’amasomo yo kwakira abantu n’ay’imyidagaduro.

MU ISHURI RIKURU RY’U RWANDA RY’IMYUGA N’UBUMENYINGIRO (RP)/IPRC-MUSANZE

Bwana NSHIMIYIMANA Anaclet: Umuyobozi w’Ishami rishinzwe igenamigambi.
MU ISHURI RIKURU RY’U RWANDA RY’IMYUGA N’UBUMENYINGIRO (RP)/IPRC-GISHARI

Bwana TUYISENGE Emmanuel: Umuyobozi w’Ishami rishinzwe ireme ry’Uburezi;
Bwana SHEMA Fred: Umuyobozi w’Ishami rishinzwe amasomo;
Bwana RUTAGAMBWA Geofrey: Umuyobozi w’Ishami rishinzwe igenamigambi.

MU ISHURI RIKURU RY’U RWANDA RY’IMYUGA N’UBUMENYINGIRO (RP)/IPRC-TUMBA

Madamu GIRAMATA Yvonne: Umuyobozi w’Ishami rishinzwe imibereho y’abanyeshuri;

Bwana KAYITABA Abdul Ratifat: Umuyobozi w’Ishami rishinzwe amasomo.
MU ISHURI RIKURU RY’U RWANDA RY’IMYUGA N’UBUMENYINGIRO (RP)/IPRC-NGOMA
Bwana BIGARABA Aggée: Umuyobozi w’Ishami rishinzwe amasomo;
Bwana BIZIMANA Jean Pierre: Umuyobozi w’Ishami rishinzwe imari.

11. Mu bindi.

Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi yamenyesheje Inama y’Abaminisitiri ko:
Kuva ku tariki ya 18 kugeza ku ya 26 Kamena 2019 mu Rwanda hazabera imurikagurisha ry’ubuhinzi ku rwego rw’Igihugu ku nshuro ya 14, rikazabera kuri Mulindi mu Karere ka Gasabo;

Kuva tariki 17 kugeza ku ya 21 Kamena 2019, u Rwanda ruzakira inama mpuzamahanga ngarukamwaka ya World Jersey Cattle Bureau and Tour 2019 muri Kigali Serena Hotel;

Ku itariki ya 25 Kamena 2019, u Rwanda ruzakira inama ya kane y’ihuriro rya Malabo Montpellier Forum.

Minisitiri w’Ubutabera/Intumwa Nkuru ya Leta yamenyesheje Inama y’Abaminisitiri ibijyanye n’Inama mpuzamahanga ku kamaro k’imicungire myiza y’imanza ziri mu nkiko hakoreshejwe ikoranabuhanga mu rwego rwo kunoza imikorere myiza y’Ubutabera n’iterambere ry’Igihugu. Iyi nama izabera muri Hoteli Lemigo guhera tariki 11 kugeza ku ya 13 Kamena 2019.

Minisitiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango yamenyesheje inama y’Abaminisitiri ko :

Kuva ku itariki ya 11 kugeza ku ya 12 Kamena 2019, u Rwanda ruzakira inama kuri gahunda mbonezamikurire y’abana bato muri Hoteli Marriot. Muri iyo nama hazanatangizwa gahunda y’ubukangurambaga y’imyaka ibiri ku mikurire y’abana bato ifite insanganyamatsiko igira iti: “Umwana wanjye, Ishema ryanjye”.

Ku itariki ya 20 Kamena 2019, u Rwanda ruzizihiza Umunsi w’Umwana w’Umunyafurika. Ku rwego rw’Igihugu, uyu munsi uzizihirizwa mu Karere ka Gasabo, mu Murenge wa Nduba.

Minisitiri w’Ubuzima yamenyesheje inama y’Abaminisitiri ko u Rwanda ruzizihiza umunsi mpuzamahanga wo kurwanya ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge. Gutangiza icyumweru cyahariwe kurwanya ikoreshwa ry’Ibiyobyabwenge bizabera mu Karere ka Burera ku itariki ya 12 Kamena 2019 bisorezwe mu Karere ka Nyagatare ku itariki ya 26 Kamena 2019. Insanganyamatsiko y’uyu mwaka ni: “Twubake u Rwanda Ruzira Ibiyobyabwenge”.

Minisitiri wa Siporo n’Umuco yamenyesheje inama y’Abaminisitiri ko:

Ku itariki ya 16 Kamena 2019 i Kigali hazabera ku nshuro ya 15 isiganwa Mpuzamahanga ry’Amahoro;

Kuva tariki ya 7 kugeza ku ya 21 Nyakanga 2019, hateganijwe imikino ya CECAFA Kagame Cup izabera mu turere twa Huye, Rubavu no mu Mujyi wa Kigali;

Irushanwa ry’Igikombe cy’Amahoro ryatangiye ku itariki ya 4 Kamena 2019, imikino ya nyuma ikaba iteganyijwe ku itariki ya 4 Nyakanga 2019;

East Africa Promoters (EAP) ifatanyije na Minisiteri y’Umuco na Siporo (MINISPOC) barimo gutegura iserukiramuco ryitwa Iwacu Muzika ku nshuro ya mbere muri 2019. Iri rushwanwa rizaba iserukiramuco ngarukamwaka rizabera mu Ntara 4 zigize Igihugu cyacu no mu Mujyi wa Kigali.

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu yamenyesheje inama y’Abaminisitiri ko imikino ya nyuma y’irushanwa ry’Umurenge Kagame Cup izaba ku itariki ya 6 Kamena 2019 mu Turere twa Huye na Gisagara;

Iri tangazo ryashyizweho umukono na KAYISIRE Marie Solange Minisitiri mu Biro bya Minisitiri w’Intebe Ushinzwe Imirimo y’Inama y’Abaminisitiri


Comments

gatare 8 June 2019

Kubabarira Imfungwa ni byiza rwose.Bamwe iyo bafunguwe barahinduka bakaba beza.Twibuke ko n’Imana ibabarira abantu bihannye.Urugero,ubwo Umuhanuzi Yona yabwirizaga abantu bari batuye umujyi wa Nineveh,barihannye,Imana irabababarira.Kimwe n’Umwami David wakoze icyaha cy’ubusambanyi,akica n’umugabo wa Bathsheba,akamwigarurira.Ariko abantu banga Kwihana,ntabwo Imana ijya ibababarira,ahubwo irabahana.Niko yabigenje igihe cya Nowa.Yishe millions z’abantu bose bari batuye isi ,uretse abantu 8 gusa bumviraga Imana nkuko tubisoma muli Petero wa kabiri,igice cya 2,umurongo wa 5.Ni nako izabigenza ku Munsi w’Imperuka dutegereje.Na none izarimbura abantu bose bibera mu byisi gusa,ntibashake Imana hakiri kare.Ni Yesu ubwe wabivuze.