Print

Real Madrid yatangaje ko yaguze kabuhariwe Eden Hazard wabaye umukinnyi uyihenze kurusha abo yaguze bose

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 8 June 2019 Yasuwe: 2487

Eden Hazard yamaze kugera muri Real Madrid aho azayisinyira amasezerano y’imyaka 5 ndetse akazajya ahembwa akayabo k’ibihumbi 400 by’amapawundi ku cyumweru.

Real Madrid izereka abafana kabuhariwe Hazard kuwa Kane w’icyumweru gitaha aho azambara umwenda mushya wa Real Madrid ndetse akazengurutswa Santiago Bernabeu nk’umwami.

Eden Hazard wari umaze imyaka 7 mu ikipe ya Chelsea FC,yayikiniye imikino 352 ayitsindira ibitego 110 ndetse yayifashije gutwara ibikombe bitandukanye birimo Premier League inshuro 2 (2014-15, 2016-17), FA Cup (2017-18), League Cup (2014-15), Europa League inshuro 2 (2012-13, 2018-19).

Hazard w’imyaka 28 akimara gutangazwa nk’umukinnyi wa Real Madrid yasezeye abafana agira ati “Ntabwo nahisha ko zari inzozi zanjye gukina mu ikipe ya Real Madrid kuva nkiri umwana.Nakunze buri mwanya namaze mu ikipe ya Chelsea FC.Nta gihe nigeze numva nshaka kuyivamo ngo nerekeze mu yindi kipe.”

Umuyobozi wa Chelsea, Marina Granoskaia yagize ati “Nubwo bibabaje gutandukana n’umukinnyi nka Eden Hazard ariko ikipe imwifurije amahirwe masa kandi twubashye icyifuzo cye cyo kwerekeza mu ikipe yahoze arota gukinamo kuva akiri muto ndetse no kujya gushaka irindi hangana ahandi.Urwibutso adusigiye ntiruzasibangana.”






Hazard [wa mbere iburyo] yerekeje muri Real Madrid gutozwa na Zidane yakuze afata nk’icyitegererezo cye muri ruhago