Print

AS Roma FC yatoye Rayon Sports nk’ikipe y’umunsi kuri Twitter yayo inayivuga ibigwi

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 8 June 2019 Yasuwe: 5750

AS Roma FC ikunda cyane amakipe yo muri Afurika nyuma yo gutangaza ko yafanaga Nigeria mu gikombe cy’isi,yongeye gutangaza ko yatoye Rayon Sports nk’ikipe yayo y’umunsi kuri Twitter aho yagaragaje ikirango cyayo ndetse ibwira abakunzi bayo bose ku isi ibigwi by’iyi kipe ikunzwe kurusha izindi mu Rwanda.

AS Roma yabwiye abakunzi bayo iti “Ikipe ya AS Roma y’umunsi kuri Twitter ni Rayon Sports.Gikundiro ikina mu cyiciro cya mbere mu Rwanda.Yataye ibikombe 9 bya shampiyona n’ibikombe by’igihugu 9.Iyi kipe iherutse gutwara shampiyona yashinzwe mu mwaka wa 1968.”

Urubuga rwa Twitter rwa Rayon Sports n’urw’abafana bayo Gikundiro Forever,rwashimiye AS Roma kuba yabazirikanye ndetse bifuza ubufatanye bw’abafana.



AS Roma yatoye Rayon Sports nk’ikipe y’umunsi kuri Twitter


Comments

ISAIE 8 June 2019

AS Roma yadushimishije cyane yagaragaje ko Gikundiro ikunzwe ku isi hose. Abakunzi bayo turi hose.


zuma 8 June 2019

iyi ni marketing ikomeye cyane kubashaka ko business zabo zaguka.