Print

Mutsinzi Ange yavuze byinshi ku byerekeye kwerekeza mu ikipe ya APR FC

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 8 June 2019 Yasuwe: 6117

Mutsinzi uri muri ba myugariro beza mu Rwanda yaraye atangarije abanyamakuru nyuma y’umukino wa AS Kigali ko amakuru y’uko yamaze gusinyira ikipe ya APR FC ari ibihuha, ndetse ngo byakwirakwijwe ku munsi w’ejo ari muri local bitegura ikipe ya AS Kigali mu mukino wo kwishyura w’igikombe cy’Amahoro yabatsinzemo igitego 1-0 bakayisezerera ku ma penaliti.

Yagize ati “Icyo nabivugaho ni ibihuha kuko igihe babivugiye nari ndi muri local.Ejo twarangije imyitozo duhita dukomeza muri local,nabyumvise nimugoroba birantungura.Nkeka ko ari ibihuha kuko nta muyobozi n’umwe turavugana.Nta n’umuyobozi wa APR FC turavugana.Njye nshize umutima ku gikombe cy’Amahoro.”

Mutsinzi Ange yavuze ko nubwo yarangije amasezerano, nta muyobozi w’ikipe iyo ariyo yose yaba muri Rayon Sports cyangwa APR FC n’ahandi baravugana ngo ategereje ko igikombe cy’Amahoro kirangira akamenya icyerekezo cye.

Mutsinzi yitwaye neza muri iyi mikino 2 Rayon Sports yasezereyemo AS Kigali nubwo nayo izakomeza nk’iyatsinzwe neza aho yatsinze igitego kimwe rukumbi batsinze mu mukino ubanza ndetse yaraye akuyemo igitego cyari cyabazwe cya Ishimwe Kevin.

Byavuzwe ko Mutsinzi warangije amasezerano y’amezi 6 yari afitiye Rayon Sports, ngo yamaze gusinyira APR FC yemeye kumuha miliyoni 12 FRW yo kumugura ndetse imwemerera umushahara w’ibihumbi 700 FRW ku kwezi.