Print

Mesut Ozil yambariwe na perezida wa Turkia Erdogan mu bukwe bwe na’uwahoze ari Miss wa Turkia biteza urunturuntu [AMAFOTO]

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 8 June 2019 Yasuwe: 4962

Ozil n’umukunzi we Amine batangiye gukundana mu mwaka wa 2017, bituma mu kwezi kwa Kamena umwaka ushize bemeranya kuzabana nk’umugore n’umugabo.
Ubu bukwe bwateye urunturuntu mu Budage bitewe ahanini n’uko uyu mukinnyi w’Ubudage Mesut Ozil yambariw e na perezida Recep Tayyip Erdogan usanzwe udacana uwaka n’Ubudage.

Muri Werurwe uyu mwaka, Ozil yatangaje ko yasabye Bwana Erdogan kuzamwambarira akamushyigikira muri ibyo birori - ibintu nabyo nanone byatumye anengwa iwabo mu Budage.

Icyo gihe, Helge Braun, umuyobozi w’ibiro by’umukuru w’Ubudage Angela Merkel, yabwiye ikinyamakuru Bild ko "bibabaje" kumva Ozil yarahisemo Bwana Erdogan ngo amushyigikire mu bukwe, arenze ku kuntu ubwo yakoranaga inama na we mu mwaka ushize yabinengewe.

Ozil ufite inkomoko muri Turukiya, yateje impaka n’uburakari ubwo yashyiraga hanze amafoto yifotoje we na mugenzi we Ilkay Gundogan wa Manchester City bari kumwe na perezida Erdogan mbere gato y’imikino y’igikombe cy’isi cyabaye umwaka ushize byatumye bamwe basaba umutoza Joachim Low kumukura mu ikipe arabyanga.

Nyuma yo gusezererwa nabi k’Ubudage mu gikombe cy’isi 2018,abafana b’Ubudage bibasiye bikomeye Mesut Ozil bituma ahagarika gukinira igihugu cy’Ubudage, aho mu ibaruwa yanditse yemeje ko yakorewe ivangura rishingiye ku ibara ry’uruhu no gusuzugurwa n’Abadage.

Perezida Erdogan yageze mu bukwe bwa Ozil mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatanu taliki ya 07 Kamena 2019,yarimbye cyane aho yari kumwe n’umufasha we Emine bicarana n’ibi byamamare byarushinze.

Ozil w’imyaka 30 we na Amine Gulse bagaragaye bari kuzenguruka umujyi wa Istanbul abantu bari kubavugiriza ingoma ndetse bamwe bari kurekura ibyotsi mu kirere.