Print

Ben Pol yavuze abahanzi basigaye baca inyuma abakunzi babo bakajya gutereta umukobwa bakundana[AMAFOTO]

Yanditwe na: Martin Munezero 8 June 2019 Yasuwe: 2548

Umuhanzi Ben Pol aganira na Zamaradi Mketema yatangaje byinshi birimo uko umuziki we ndetse nuko abanyeho n’umukunzi we witwa Anerllisa Muigai aherutse kwambika impeta.

Ben Pol abajijwe niba bizerana bombi kugera ubwo ubwo umwe ashobora gusoma ubutumwa mugenzi yohererezanya n’abandi, Ben Pol yabyemeje ashize amanga anatanga ibihamya bya bamwe mu byamamare bashaka gutereta umukunzi we.

Ati “Abahanzi barahari. Barimo Shettah, Harmonize, Khaligaraph kandi konti zabo ziremewe [verified] ariko ntibintangaza kuko umukobwa mwiza ubonye umwanya wo kwicarana nawe nibwo wabona ubwiza bwe neza.”

Ibi bije nyuma yuko uyu muhanzi Harmonize yigeze gushwana n’umukunzi we Sarah bivugwa ko yajyaga aryamana n’umurinzi wabo Fighter aho uyu musore yahise anirukanwa ku kazi kubera iki cyaha cyo gutereta umugore wa Sebuja , kuri ubu nuko uyu muhanzi ari kuvugwaho gutereta n’abandi bakunzi babandi.