Print

Burundi: Umugabo wahanuye ko perezida Nkurunziza agiye gupfa yatawe muri yombi

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 8 June 2019 Yasuwe: 32079

Uyu mugabo ukomoka muri komini Mpanda mu ntara ya Bubanza afungiwe ahitwa Mvugo nyuma yo kuzenguruka imihanda yose ahanura ko perezida Nkurunziza agiye gupfira mu kiza gikomeye kizatera u Burundi.

Uyu muyoboke w’itorero rya Emmanuel,ubwo yari ku ngoyi yavuze ko ubu buhanuzi bwe bwumviswe nabi n’abayobozi b’inzego zibanze ariko akomeza kwemeza ko ibyo yavuze bizaba nta kabuza.

Abumvise ubuhanuzi bwa Brakikana bemeje ko yavuze ko mu Burundi hagiye gutera umuhengeri ukomeye uzatwara ubuzima bwa perezida Nkurunziza.

Uyu mugabo yafungiwe bwa mbere ku biro bya polisi bya Nyanza-lac kuwa 29 Gicurasi uyu mwaka yimurirwa muri gerez ya parike ya Makamba kuwa 03 Kamena nkuko ikinyamakuru SOS Medias Burundi kibitangaza.

Guverineri Gad Niyukuri yakoresheje inama atangaza ko uyu mugabo yari agamije kwica umutekano w’igihugu bityo akwiriye koherezwa muri gereza ya Murembwe.
Yagize ati “Ubuhanuzi bw’ibinyoma buhungabanya umutekano w’igihugu.Umushinjacyaha agomba kumujyana muri gereza ya Murembwe.”


Comments

Oscar 12 June 2020

Uyu mugabo afungurwe kandi ahabwe indishyi y’akababaro Kuko yararenganye.Mbere yo guhana ubuyobozi bujye bubanza gukurikirana ibintu neza.


11 June 2020

nonex niba yaravuze ko azapfa akaba alfuye icyo yabeshye n,iki? Ntitwakirengagizako n,abahanuzi b,ibinyoma bariho ariko ntakundi .gsa clean imwakire .


Alexis 11 June 2020

Uyu mugabo ariko yaba arengana, Kuko Muganga yatangaje ko Nyakubaha yazize uburwayi! abahanuzi hari igihe bahuza n’ukuri ntago bose babeshya pe! Mubitohoze neza, cyereka wenda iyo aba yararozwe cyangwa akicwanone yazize indwara.


11 June 2020

Ahaaaaaasss


11 June 2020

Ahaaaaaasss


Munana 11 June 2020

Nubusanzwe ariko ubuhanuzi bugira agaciro aruko busohoye! Ubu akwiye kurekurwa.


Tuyishime Isaie 11 June 2020

Ayiwe arimo kuzira ukuri kbs bashyiremo imiyaga


10 June 2020

Yooopole nibamwumvirize neza bamuhakaryokokuvuganan’Imanayiwe kuko Imaniriho kandirakora.


hhhhh 10 June 2020

Nyamara ibyo yavugaga byarabaye peee


Barthez Sam 10 June 2020

Uyu muhanuzi biragaragaye ko ibyo yahanuye byasohoye .bityo numva yafungurwa ahubwo akagirwa umuhanuzi w’igihugu cy’,Uburundi .Kuko ntaruhare yabigizeno NGO Peresida Nkurunziza Apfe direko yiberaga Gereza!!


son 10 June 2020

Ubu se uyu muhanuzi baramusaba imbabazi ko ibyo yahanuye byasohoye?


apotre muhanuzi 9 June 2019

Wowe Gatare ibyo uvuga ubikura he? Buja ishobora kuba DUBAI vuba cg kera. Bariya bagabo ntibavuguruzanya. Baruzuzanya. Ikiricyo Nkurunxiza na politiki ye ya tsembatsemba ntaho yageza u Burunfi. Eldorado ivugwa na Gitwaza izabaho atakiriho.


gatare 8 June 2019

Kuba mu madini menshi hasigaye haba abiyita "Abahanuzi" kandi Pastors bakemera ko bakorera mu nsengero zabo,ni kimwe mu bimenyetso by’iminsi y’imperuka.Muzi ukuntu na Gitwaza aherutse kubeshya abantu ngo Burundi igiye kuba DUBAI yo muli Africa.Ni imitwe baba bateka ngo abantu babemere,bityo babarye amafaranga.Nubwo abantu nyamwinshi batabyemera,imana yashyizeho "umunsi w’imperuka" nkuko Ibyakozwe 17:31 havuga.Kuli uwo munsi,izakura mu isi abantu bose bakora ibyo itubuza,isigaze gusa abantu bayumvira.Byisomere muli Imigani 2:21,22.Kuli uwo munsi uteye ubwoba cyane nkuko bible ivuga muli Yoweli 2:11,Imana izakuraho ubutegetsi bw’abantu nkuko Daniel 2:44 havuga.Izaha ubutegetsi bw’isi yose Yesu nkuko tubisoma mu Ibyahishuwe 11:15.Hanyuma Yesu ahindure isi yose paradizo.Ibibazo byose biveho burundu,harimo ubukene,ubusaza,indwara n’urupfu.Soma Ibyahishuwe 21:4.Niba dushaka KUROKOKA kuli uwo Munsi,dushake imana cyane,twe kwibera mu byisi gusa.Ni Imana ubwayo ibidusaba muli Zefaniya 2:3.Byaba byiza uhasomye.