Print

Kamonyi:Imodoka yagonze moto abantu babiri bahasiga ubuzima

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 8 June 2019 Yasuwe: 4539

Ababonye impanuka y’iyi FUSO,bavuze ko yamaze kubura feri ita umurongo wayo igonga moto yizamukiraga, babiri bari bayiriho bataramyenyeka bahita bahasiga ubuzima.

Umuyobozi w’Akarere ka Kamonyi yabwiye yabwiye Kigali Today dukesha iyi nkuru ko iyo mpanuka yabereye munsi y’ibiro by’Akarere ahasanzwe harashyizwe ibikuta bitangira imodoka zakoraga impanuka zikarenga umuhanda.

Yagize ati “Ntituramenya imyirondoro yabo, impanuka ni impanuka, ntabwo wavuga ko ibyo bikuta nta kamaro bimaze, ahubwo ni ugukomeza gushishikariza abakoresha umuhanda bitwararike.

Kuba hari ibikuta ntabwo bivuze ko abakoresha umuhanda birara nta n’ubwo bivuze ko ntacyo bimaze, ahubwo ni ugukomeza gushishikariza abakoresha umuhanda baba abanyamaguru cyangwa abakoresha ibinyabiziga gukomeza kwitwararika.”

Hashize iminsi ibiri humvikanye indi mpanuka ya moto i Gicumbi yivuganye umumotari n’umubikira yari ahetse, ubuyobozi bukaba busaba abakoresha umuhanda kutirara kugira ngo impanuka zirusheho kugabanuka.


Comments

sezikeye 8 June 2019

Leta ikwiye kureba ukuntu ikemura iki kibazo cya Moto zirimo kwica abantu ku bwinshi.Muribuka ejobundi I Gicumbi accident ya moto yishe umubikira na motari,bagonzwe na Torotoro.Ibihugu byinshi byo muli Afrika byakuyeho Moto-taxis,kubera ko zihitana abantu benshi,abandi bagakomereka ku bwinshi.Urugero ni Madagascar na Congo-Brazzaville.Tujye twibuka ko impanuka iza idutunguye.Niyo mpamvu Yesu yadusabye guhora twiteguye,ntitwibere mu gushaka ibyisi gusa,ahubwo tugashaka mbere na mbere ubwami bw’Imana nkuko Matayo 6:33 havuga.Abantu bumvira iyo nama,nubwo nabo bapfa,izabazura ku munsi w’imperuka,ibahe ubuzima bw’iteka muli paradizo.Nkuko bible ibyerekana,abantu bibera mu byisi gusa,iyo bapfuye biba birangiye batazongera kubaho.Kuraho biriya babeshya ngo upfuye aba yitabye Imana.Ni ikinyoma.