Print

Jonathan Rafael da Silva wakunzwe n’abafana ashobora kugaruka muri Rayon Sports

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 9 June 2019 Yasuwe: 5928

Mu kiganiro visi perezida wa Rayon Sports Me Muhirwa Freddy yagiranye n’abanyamakuru,yababwiye ko basabye uyu munya Brazil Da Silva ko yagaruka bakamuha amasezerano ababwira ko agomba kubanza guhura n’umugore we mbere yo kugira undi mwanzuro afata.

Yagize ati “Da Silva yashakaga kuzana umuryango we kandi ntitwashoboraga kubitaho bose.Twamusabye ko yasubira muri Brazil akamarana n’umuryango we ukwezi yakumva bimukundiye akagaruka.Niwe uzatubwira umwanzuro gusa n’umutoza yatubwiye ko abanya Brazil bakunda abagore babo,niyumva ashaka kugaruka muri Rayon Sports azatubwira mbere y’uko umwaka w’imikino tumusubize mu bakinnyi.”

Me Freddy yavuze ko umukinnyi Sefu yagiye gucishwa mu cyuma ubu ari mu nzira zo gukira ku buryo ashobora kuzabafasha mu mikino y’igikombe cy’Amahoro iri imbere.