Print

NIGERIA:Imfungwa y’imyaka 100 yagombaga kwicwa yababariwe[AMAFOTO]

Yanditwe na: Martin Munezero 9 June 2019 Yasuwe: 2890

Umusaza witwa Celestine Egbunuche yari amaze imyaka irenga 18 muri gereza nyuma yo guhamwa n’icyaha cyo gucura umugambi w’ubwicanyi.

Amakuru avuga ko yari amaze imyaka igera kuri ine yose atgerejwe kwicwa.

Hanze ya gereza Enugu irinzwe bikomeye, ku munsi w’ejo ku wa gatanu Egbunuche yasanganiwe n’umukobwa we ndetse n’abahagarariye umuryango urwanya ruswa ku Isi wa Global Society for Anti Corruption wahirimbaniye ifungurwa rye.

Umukobwa we Chisom Celestine yabwiye BBC dukesha iyi nkuru ko yashimishijwe cyane no kongera kubona Se hanze ya Gereza.

Ati: “Ndashimira Imana cyane kubera uyu munsi”.

Yongeyeho ati: “Ndi umuntu wishimye cyane kurusha abandi bose ku isi”

Egbunuche, ufite ibibazo by’ubuzima birimo indwara ya diyabete no kutabona neza kubera izabukuru, ubu ari mu bitaro aho ari kwitabwaho, ariko hari impungenge ku kuntu bizamugendekera nyuma yaho.

Umukobwa we avuga ko nta bushobozi afite bwo kumwitaho.

Mu gihe yari muri gereza, yitabwagaho n’umuhungu we Paul, na we wafungiwe ku kirego kimwe n’icya se cy’ubwicanyi. Ntabwo we yababariwe, ubu aracyafunze.

Ubuyobozi bwa leta imwe mu zigize Nigeria bwababariye Egbunuche bumaze gusimburwa n’ubundi bushya, none ntibizwi niba hari icyo ubu bushya buzamufasha.