Print

Umugore yakubise mugenzi we amuvuna ijosi amuhoye gusomana n’umugabo we [AMAFOTO]

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 9 June 2019 Yasuwe: 3124

Ubuzima bwa Kirsty Adjei-Mensah bwarangiritse nyuma y’aho akubiswe cyane n’inshuti ye Susan Robson yari yasuye,ikamuvuna ijosi.

Uyu mugore Susan Robson yagiriye amakenga Kirsty ubwo yari aherekejwe n’umugabo we nyuma yo kubasura,uyu mugabo amusezeyeho amusoma ku itama biramubabaza niko gufata uyu Kirsty aramuhondagura birangira amuvunye ijosi.

Uyu mugore wakubiswe mu mwaka ushize na Susan Robson yavuze ko mugenzi we yaketse ko amuca inyuma ariyo mpamvu yamufashe akamukubita ibipfunsi n’imigeri kugeza amuvunye ijosi.

Kirsty yarahungabanye cyane nyuma yo guhohoterwa n’uyu yitaga inshuti ye,kuko ngo yigeze gushaka kwiyahura kubera ihungabana yatewe no gukubitwa.

Kirsty ntacyizera abantu ariyo mpamvu atakibasha kubona inshuti ndetse ngo ijosi rye ntirishobora kunyeganyega nk’ibisanzwe.

Uyu Kirsty w’imyaka 42, yagize ati “Ndacyibuka uko ijosi ryanjye ryavunitse ubwo yankubitaga cyane mu isura.Natekereje ko ngiye gupfa.Nkunza kurota uko byangenze ngakanguka ndetse mpora mu buribwe budashira.”

Uyu mugore Kirsty nyuma yo gukubitwa ndetse akamugazwa na Susan Robson yatakaje akazi ke k’ubukangurambaga mu byo gutanga serivisi nziza gusa uyu Robson yakatiwe gufungwa imyaka 4.




Kristy yavunwe ijosi n’uwahoze ari inshuti ye