Print

Abakinnyi b’Ubwongereza bibasiye John Stones wataye umugore we bakundanye kuva bakiri bato akamusimbuza umukobwa wicuruza

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 9 June 2019 Yasuwe: 4993

Amakuru avuga ko mbere y’umukino wabahuje n’Ubuholandi uyu mukinnyi yabonye ubutumwa aba basore bagenzi be bohererezanyaga kuri WhatsApp bamuserereza bituma yitwara nabi mu mukino batsinzwemo ibitego 3-1.

Stones w’imyaka 25 watandukanye n’umugore we bari bafitanye uruhinja muri Mutarama uyu mwaka,yahise amusimbuza Olivia w’imyaka 30 wari utwite ubwo bahuraga birangira urukundo rwabo rukuze.

Umwe mu bakinnyi yatangarije The Sun ati “ibiganiro byari mu bandi bakinnyi n’uko ubuzima bwe bwite aribwo bwatumye imyitwarire ye mu kibuga iba mibi.Stones yarahungabanye nyuma y’aho yamenye ko Olivier yasambanye n’abandi bakinnyi benshi.

Benshi batunguwe no guhabwa umwanya ku mukino w’ingenzi n’Ubuholandi kandi yari amaze iminsi amerewe nabi.Kwitwara nabi kwe mu mukino ntawe byatunguye kuko yateshejwe umutwe n’amakuru yabavugwaho.”

Stones yakundanye na Millie ubwo bari bafite imyaka 16 gusa yaje kumusiga amaze iminsi mike abyaye amubwira ko agiye gushaka ubwisanzure nibwo yakubitanye na Olivia wari utwite mu kabyiniro bahuza urugwiro.

Olivia arazwi cyane mu tubyiniro two mu mujyi wa Manchester kubera ukuntu akunda kutugaragaramo ari kumwe n’abakinnyi benshi ba Manchester United ndetse ngo Stones yaciwe intege no kumva ko azwi n’abakinnyi benshi.

Kuwa kane w’iki Cyumweru,John Stones yitwaye nabi mu mukino wahuje Ubwongereza n’Ubuholandi aho yitwaye nabi ku gitego cya mbere ndetse n’icya kabiri ahusha umupira byatumye umusesenguzi Jamie Carragher avuga ko nta muntu wakwishimira amakosa ye y’ubugoryi.

Si ubwa mbere Stones ashurashura,kuko agikundana na Millie Savage umukobwa witwa Jessica Peaty utegura ibitaramo yavuze ko baryamanye birangira uyu myugariro asabye imbabazi uyu wahoze ari umugore we ndetse yishyiraho tatto y’isura ye mu rwego rwo kwishimira imbabazi yamuhaye.





John Stones yataye mu nzu inshuti ye yo mu bwana amusimbuza umukobwa wicuruzaga mu tubyiniro tw’i Manchester


Comments

gatare 9 June 2019

Human Values ntacyo zikivuze.Abantu benshi basigaye bakora nk’inyamaswa zitagira ubwenge kubera gushaka KWISHIMISHA gusa.Amategeko Imana yaduhaye ntacyo ababwiye.Niyo mpamvu bible ivuga ko turi mu minsi y’imperuka.Nubwo abantu nyamwinshi batabyemera,imana yashyizeho "umunsi w’imperuka" nkuko Ibyakozwe 17:31 havuga.Kuli uwo munsi,izakura mu isi abantu bose bakora ibyo itubuza,isigaze gusa abantu bayumvira.Byisomere muli Imigani 2:21,22.Kuli uwo munsi uteye ubwoba cyane nkuko bible ivuga muli Yoweli 2:11,Imana izakuraho ubutegetsi bw’abantu nkuko Daniel 2:44 havuga.Izaha ubutegetsi bw’isi yose Yesu nkuko tubisoma mu Ibyahishuwe 11:15.Hanyuma Yesu ahindure isi yose paradizo.Ibibazo byose biveho burundu,harimo ubukene,ubusaza,indwara n’urupfu.Soma Ibyahishuwe 21:4.Niba dushaka KUROKOKA kuli uwo Munsi,dushake imana cyane,twe kwibera mu byisi gusa.Ni Imana ubwayo ibidusaba muli Zefaniya 2:3.Byaba byiza uhasomye.