Print

Amakamyo yemerewe kunyura ku mupaka wa Gatuna mu gihe cy’ibyumweru bibiri by’agateganyo

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 10 June 2019 Yasuwe: 1581

RRA yavuze ko aya makamyo yemerewe guca ku mupaka wa Gatuna mu byumweru 2 biri imbere mu rwego rwo kureba niba imirimo iherutse gukorwa itabangamiye urujya n’uruza.

Muri Gashyantare nibwo Ikigo cy’Igihugu cy’Imisoro n’Amahoro mu Rwanda (RRA), cyari cyahagaritse amakamyo yacaga ku mupaka wa Gatuna uhuza u Rwanda na Uganda, kubera imirimo yo kubaka umupaka uhuriweho n’ibihugu byombi, One Stop Border Post.

RRA yavuze ko guhera ku wa 28 Gashyantare 2019, imodoka zitwaye ibicuruzwa zanyuraga ku mupaka wa Gatuna zigomba kwifashisha uwa Kagitumba/Mirama hills bitera umwuka mubi hagati y’u Rwanda na Uganda bitewe n’uko abayobozi ba Uganda bashinjaga u Rwanda gufunga uyu mupaka kubera impamvu za politiki kandi Gatuna yarimo isanwa.

Uyu mupaka ugeze ku kigero cya 96 ku ijana wubakwa, byitezwe ko niwuzura uzafasha mu guteza imbere ubucuruzi bwambukiranya imipaka, ugabanye igihe byafataga kwambuka umupaka.Umushinga wo kubaka umupaka wa Gatuna bivugwa ko uzatwara miliyari 15 Frw.